Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

MTN yamuritse terefone nshya yiswe “Ikosora”

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 05-03-2019 saa 17:36:48
Lily Zogondo Umuyobozi wungirije wa MTN (iburyo) mu gikorwa cyo kumurika terefone nshya yitwa Ikosora (Foto Twagira W.)

Ikigo k’itumanaho rikoresha terefone zigendanwa MTN Rwanda, cyamuritse terefoni nshya igendanwa yiswe “Ikosora”.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Werurwe 2019, ari na bwo iyo terefoni yashyizwe ku isoko.

Ikosora ni terefone nto ifite ikoranabuhanga rigezweho nk’izindi terefone zose za “Smart phone” kuko irimo interineti ya 3G, Youtube, whatsApp, Facebook, n’irindi tumanaho rikoreshwa kuri murandasi.

Umuyobozi wungirije wa MTN Rwanda, Madamu Lilly Zondo, yabwiye abanyamakuru ko ari terefone bazanye ku bufatanye n’ikigo k’itumahanho cya “China Telecom”, ikazaba ari terefone idahenze ku buryo ari amahirwe abonetse ku Banyarwanda batari bafite amikoro yo kugura terefone za “Smart Phone” zisanzwe bitewe n’uko zihenze abakiriya by’umwihariko abatuye mu cyaro.

Madamu Lilly Zondo akomeza avuga ko terefone ya Ikosora ishyizwe ahagaragara nyuma y’igihe gito icyo kigo k’itumanaho kimaze kiri mu bikorwa byo kwagura umuyoboro wacyo mu gihugu cyose, igikorwa avuga ko hari byinshi mu bibazo byakosotse, ahanini bijyanye na interineti (murandasi) ya 3G ubu yihuta cyane ku bakiriya aho baba bari hose.

Lilly Zondo ati “Ni igikorwa kije gikurikira gahunda zo kwagura umuyoboro wacu w’itumanaho ku kigero cya 70%, ku buryo ubu dufite 3G yihuta cyane, aho ibikorwa byo kwagura uwo muyoboro byatwaye akayabo ka miriyoni 20 z’amadorari y’Amerika.

Iyi terefone rero ije gufasha guteza imbere ibikorwa by’abakiriya nk’abacuruzi, abashaka kwiga, kandi uyiguze ahabwa giga imwe ya interinineti y’ubuntu mu gihe cy’ukwezi kumwe.”

MTN Rwanda yatangiye mu mwaka wa 1998, kugeza ubu imaze kugira abakiriya basaga miriyoni 4.

Lily Zogondo Umuyobozi wungirije wa MTN (iburyo) mu gikorwa cyo kumurika terefone nshya yitwa Ikosora (Foto Twagira W.)

Bamwe mu bakozi ba MTN Group berekana iyo telefone iri ku isoko

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.