Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

MTN yahaye abamugaye ibifite agaciro ka miriyoni isaga

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 19-02-2019 saa 16:48:38
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Hart Fofker wa kabiri iburyo, ari kumwe n'abakozi banaze guha abana ibikoresho

Mu rwego rwo kuzirikana no gushyigikira imiryango itishoboye ibana n’ubumuga, ikigo gicuruza servise zitumanaho MTN Rwanda, cyateguye igikorwa cyo gushima imana bise “Thanks giving’ aho abakozi ba MTN bayobowe n’Umuyobozi Mukuru wabo, Bart Hofker, basuye banaha imfashanyo y’ibikoresho by’amafaranga miriyoni isaga, abana babana n’ubumuga bwo mu mutwe baba mu kigo Centre des Jeunes Gahanga mu Karere ka Kicukiro..

Umuhuzabikorwa w’iyo gahunda ya Thanks giving, Ruyenzi Robert, yabwiye abanyamakuru ko Tthanks giving ari gahunda ngarukamwaka itegurwa n’abakozi bose ba MTN bakorera hirya. no hino ku mashami ndetse no ku kicaro gikuru.

Yavuze ko ari gahunda ikorwa mu rwego rwo gushima Imana yababaye hafi mu kazi n’inshingano zikomeye bagira zo kwegereza servise nziza abafatabuguzi, nubwo hatabura ibibazo.

Akomeza agira ati,. “Muriki igikorwa cya Thanks giving, tuboneraho gushima Imana yaturinze mu mwaka ushize, tunayiragiza muri uyu mwaka mushya wa 2019, aho abakozi ubwabo bagira ibitekerezo cyo kwishakamo ubushobozi bagashyigikira abafite ibibazo, uyu munsi rero bahaye abana bamugaye ibikoresho byo mu rugo bifite agaciro ka miriyoni isaga y’amafaranga y’u Rwanda, kandi tuzasubirayo twongere tubafashe.”

Numa Allain, Umwe mu bayobozi bakuru mu kigo cya MTN Rwanda, asanga kuba hafi no kuzirikana abana bafite ubumuga bwo mutwe ari umurimo w’urukundo bazakomeza gukora, kuko ari bwo imirimo bakorera abakiriya babo itanga umusaruro ashingiye ku byanditswe byera, ati “Imirimo itagira ibikorwa by’urukundo iba iy’ubusa.”

Umwe muri abo bana ubana n’ubumuga bwo mutwe, yashimye ubuyobozi bwa MTN bwabazirikanye bukabagenera ibikoresho birimo n’ibiribwa n’ibindi byo kwifashisha

Ati, “Nta kundi twabashimira uretse kubasabira ku Mana ngo imirimo yanyu mushyiraho amaboko iyihe imigisha myinshi, kuko mudahoza ibitekerezo byanyu kugukorera inyungu, ahubwo mugira n’imirimo y’urukunfo ku bababaye, mugafata umwanya wo gusangira na bo ntibahere mu bwigunge.”

Kugeza ubu MTN Rwanda imaze kugira abakiriya bafite ifatabuguzi basaga miriyoni 4, mu bikoresho bashyikirije abo bigizwe n’imyambaro, ibiribwa, n’ibindi nikoresho byo mu rugo byose bya miriyoni isaga imwe, mu mwaka ushize basuye abana basaga 22 batabona baba mu kigo Jordan Foundation mu Gasata babaha inkunga, mu mwaka utaha barateganya kongera gusura abana bo mu kigo cya Centre de Jeunes i Gahanga, aho bazabaha ibindi bikoresho nk’amaradiyo, na tereviziyo bibafasha kutigunga no gutuma bidagadura.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Hart Fofker wa kabiri iburyo, ari kumwe n’abakozi banaze guha abana ibikoresho

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.