MTN Rwanda yatangije Ikigo cy’imari muri serivisi za Mobile Money

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 30-04-2021 saa 10:55:50

Serivisi za MTN Mobille Money zahindutse Ikigo cyihariye gitanga Serivisi z’Imari ku Ikoranabuhanga cyitwa ‘𝗠𝗼𝗯𝗶𝗹𝗲 𝗠𝗼𝗻𝗲𝘆 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗟𝘁𝗱’, mu rwego  kurushaho kunoza no kwagura serivisi zijyanye no guhererekanya amafaranga, kuguriza no kwizigama kw’abakiriya ba Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda.

Ikigo 𝗠𝗼𝗯𝗶𝗹𝗲 𝗠𝗼𝗻𝗲𝘆 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗟𝘁𝗱 gitangijwe nyuma y’aho mu minsi ishize MTN Rwanda yatanze ubusabe muri Banki Nkuru y’u Rwanda bwo gushinga ikigo cyigenga kigenewe serivisi z’imari gitanga, zirimo kubitsa, kubikuza, kugurizanya, kohereza no kohererezwa amafaranga.

Ubwo busabe bwaremewe guhera ku wa 27 Mata 2021, kuri ubu icyo kigo gishya kikaba cyahawe Umuyobozi Mukuru wacyo wa mbere Chantal Kagame.

Mu itangazo MTN Rwanda yageneye abanyamakuru kuri uyu wa 30 Mata 2021, yavuze ko gutangiza Mobile Money Rwanda Ltd biri mu murongo umwe na gahunda ya MTN Rwanda yo kuzana ibisubizo by’ikoranabuhanga mu gutanga umusanzu ku kubaka ubukungu bw’Igihugu, hongerwa ingufu mu guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko bishimiye gutangiza icyo kigo cy’imari, ndetse ko ari ubundi buryo bwo kunoza serivisi zihabwa abakiriya b’icyo kigo kimaze kuba ubukombe mu Rwanda.

Yagize ati:  “Izi mpinduka zizagenzura niba umushinga wa Mobile Money ucyihuta, woroheye buri wese ku rugero rwe, mu guteza imbere ahazaza kandi wihutisha udushya. Mobile Money imaze imyaka irenga 10 mu Rwanda, rero iri ni ibuye ry’ifatizo mu rugendo rwacu ruganisha ku bukungu buzira guhererekanya amafaranga mu ntoki.”

Kagame Chantal wahawe kuyora 𝗠𝗼𝗯𝗶𝗹𝗲 𝗠𝗼𝗻𝗲𝘆 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗟𝘁𝗱 yari asanzwe ashinzwe Ubucuruzi n’Imikoranire n’abakiriya muri MTN Rwanda kuva mu 2018.

Mbere yo kujya muri MTN Rwanda yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Tigo Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu hagati y’umwaka wa 2011 n’uwa 2015.

Chantal Kagame umaze imyaka 21 akora mu bigo by’itumanaho, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu yahoze yitwa KIST. Kuva mu 2009 yatangiye gukora muri Tigo Rwanda, aho yabaye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukwirakwiza ibicuruzwa by’iyo sosiyete kugeza mu 2015.

Itangazo rya MTN risobanura ko imikorere y’Ikigo cyayo gishya ntacyo izahungabanya ku mitangire ya serivisi ya Mobile Money isanzwe, ahubwo ko ari “ukuyagura”.

Mobile Money Rwanda Ltd yatangijwe ku wa 27 Mata 2021, ifite abakozi bayihagarariye (agents) 30,000 hirya no hino mu gihugu batanga serivisi ya Mobile Money, ndetse n’abacuruzi 60,000 bakoresha MoMo Pay ifasha abakiriya kwishyura badahererekanya amafaranga mu ntoki.

Serivisi ya Mobile Money ifasha abakiriya ba MTN kubitsa, kubikuza kwakira no kohererezanya amafaranga kuri telefoni, na serivisi zitangwa kuri MoCash zirimo kuzigama no gutanga inguzanyo.

Izindi serivisi zitangirwa kuri MTN Mobile Money harimo kwishyura amazi n’umuriro, kwishyura serivisi za Leta, kwishyura tike z’imodoka, kwishyura ikarita yo guhamagara n’ibindi.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “MTN Rwanda yatangije Ikigo cy’imari muri serivisi za Mobile Money”

  1. Hano I Rwamagana mumurenge wamuyumbu akagali ka murehe umudugudu was murehe MTN nidufashe ntago tubona network

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.