Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Mphande ntitwigeze tumutega imikino agomba gutsinda – SP Ruzindana

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 18-01-2019 saa 08:42:41
Umunyamabanga mukuru wa Police FC, SP Ruzindana Regis utangaza ko nta mikino bigeze batega umutoza

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Police FC, SP Ruzindana Regis arahamya ko batigeze baha umutoza wabo Albert Mphande imikino agomba gutsinda bitaba ibyo akaba yakwirukanwa.

Ibi yabibwiye Imvaho Nshya mu kiganiro kihariye aho yabanje gusobanura ko bagiye kwegera kurushaho abakinnyi kandi bazanakomeza kubaha agahimbazamusyi k’ibihumbi 50 bemerewe.

Ati: “Icya mbere abayobozi bagomba kuza kuganiriza abakinnyi, umuyobozi mukuru akazana na komite kuganiriza abakinnyi. Ikindi urabizi ko agahimbazamusyi ari kamwe gahoraho ku masezerano k’ibihumbi 50, kandi ni amafaranga azira ku gihe, kandi atari make. Mu nshamake twe tuzagerageza kubaba hafi no kuganira na bo cyane.’’

Umunyamabanga mukuru wa Police FC, SP Ruzindana Regis utangaza ko nta mikino bigeze batega umutoza

Abajijwe ku makuru amaze iminsi avuga ko uyu mutoza yahawe imikino ibiri irimo uwa APR FC na Mukura, umunyamabanga mukuru wa Police FC yahakanye aya makuru.

Ati: “Ibyo nta bwo ari byo rwose. Nabihakanye kuva mbere, kereka ari ikindi kibaye naho ubundi umusaruro haracyari kare kandi na shampiyona iracyari mbisi. Turacyafite amahirwe mu mikino yo kwishyura no mu gikombe cy’Amahoro.’’

SP Ruzindana avuga ko imikino ibanza itabahiriye ugereranyije n’uko babyifuzaga gusa akemeza ko bazakosora byinshi mu mikino yo kwishyura.

Ati: “Nta bwo byagenze neza nk’uko twabishakaga ariko ni ko umupira umera. Twifuzaga ko mu mikino ibanza twagombaga kuba duhagaze neza turi imbere cyangwa aba kabiri. Twatsinze mu buryo tutifuzaga ariko ntarirarenga.”

Kuri ubu Police FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 21 mu mikino 13. Muri iyi mikino yatsinzemo 6 inganya 3 itsindwa 4.

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.