Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

‘Mothers Union’ twatoranyije u Rwanda kuko ruha umugore agaciro – Sheran

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 03-06-2019 saa 16:18:39
Uhereye ibumoso ni Bishop Mbanda Laurent, akurikiwe n'Umuyobozi wa Mother's Union Mbanda Chantal, Umuyobozi wa Mother's Union ku Isi Sheran Harper na Kamanzi Jackiline umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NWC

Umuyobozi wa ‘Mothers Union’ ku rwego rw’Isi Sheran Harper, avuga ko bwa mbere kuri iyi nshuro batoranya u Rwanda nk’ahagomba kwakira inama mpuzamahanga ya ‘Mothers Union’, ari uko ari igihugu kidasanzwe, gitekanye kandi by’akarusho kikaba ari igihugu giha umugore agaciro.

Byatangarijwe mu nama Mpuzamahanga yahuje Umuryango ‘Mothers Union’ ushingiye ku Itorero ry’Abangilikani ku Isi irimo kubera mu Rwanda kuva tariki ya 03-09 Kamena 2019, yitabiriwe n’ibihugu 40, ikaba iri mu rwego rwo kureba ibyagezweho ndetse n’ibyakorwa ngo umugore akomeze gutera imbere kandi mu mahoro.

Sheran agira ati “U Rwanda ni igihugu gishishikajwe no kongerera ubushobozi umugore, umuryango ndetse na sosiyete nyarwanda kugira ngo babeho neza bishimye, batekanye. Mu Rwanda kandi hagaragaza kuba ari igihugu gishyize imbere mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge, kandi rukaba igihugu k’intangarugero abantu bakwiye kureberaho bakagikuraho isomo cyane cyane mu myaka 25 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi uko abantu babanye.”

Yashimye u Rwanda nk’igihugu cyamaganira kure ihohoterwa mu ngo, ku ishuri no hanze yaho agasanga bitanga ikizere kiza k’ejo hazaza nk’uko binagaragarira mu mibare y’imyanya y’abari mu buyobozi kandi bagakora impinduka.

Umuyobozi wa ‘Mothers Union’ mu Rwanda, Mbanda Chantal, yishimira ko bakiriye inama mpuzamahanga idasanzwe kuko ari ubwa mbere ibereye hanze y’igihugu cy’u Bwongereza, agasanga ari ishema bahaye u Rwanda.

Mbanda avuga ko ibikorwa by’uwo muryango mu Rwanda byibanze mu kwigisha abagore n’abagabo kugira ngo bashobore kugira ingo nziza zishimye. Bafite gahunda y’abana kugira ngo bamere neza kandi barindwe igwingira n’ihohoterwa, ibyo byose bigaherekezwa n’isuku.

Avuga ko bifuza ko Itorero ryigira ntirikomeze kujya rikenera inkunga z’amahanga. Mbanda avuga ko bashyize imbere mu kubakira abagore ubushobozi mu bumenyi n’inkunga birimo amatungo, imashini zidoda kugira ngo babibyaze umusaruro.

Umuyobozi w’Itorero ry’Angilikani mu Rwanda Bishop Dr. Mbanda Laurent asanga ibimaze kugerwaho n’abagore bibumbiye mu muryango Mothers Union bidahagije kuko hakiri urugendo.

Bishop Mbanda asaba kwivugurura igihe cyose, biga kandi baharanira kuzana ibishya mu rwego rwo kwita ku bana, ku muryango, kwita ku ngo zihiriwe, ku marerero, kandi bagafasha abantu kuzana Kristo mu ngo.

Asaba Mothers Union mu gihugu kurangwa n’impinduka mu guharanira ko intego bagamije igera no ku bandi batari muri iryo torero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore Kamanzi Jacqueline, avuga ko amatorero n’amadini ari abafatanyabikorwa bakomeye mu iterambere ry’umuryango, bagafasha igihugu mu kugira umuryango uteye imbere kandi unatekanye.

Kamanzi avuga ko bafasha muri gahunda zirimo kwiteza imbere mu bukungu, bagafasha mu guteza imbere indangagaciro na kirazira, bityo urugo rukaba ahantu abantu bagirira amahoro, batekereza neza kandi n’aho bakorera bagatanga umusaruro.

Kamanzi ati: “Turashima ibikorwa bya Mothers Union ariko kandi si yo gusa kuko mu madini n’amatorero nka Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango hamwe n’Inama y’Igihugu y’abagore dufite gahunda yo gukorana na bo byihariye kugira ngo dukomeze guteza imbere umuryango kandi utekanye.”

Atangaza ko ibikorwa byose biteganywa bigomba gukorwa mu muco, kwishyira hamwe, mu mahoro ari nayo mpamvu inama yateraniye mu Rwanda kuko ubusanzwe ibera mu Bwongereza ari naho Mathers Union yashingiwe.

Kamanzi asobanura ko inama ya Mathers Union ku rwego rw’Isi u Rwanda rwatoranyijwe kugira ngo ruyakire kubera urugendo rurerure igihugu cyanyuzemo mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’igihugu giteza imbere uburinganire ndetse no kurwanya ihohoterwa.

Mu bindi byatumye u Rwanda rutoranywa ni uko rwagaraye mu bihugu bya mbere bitagora abarugenderera rugatanga Viza mu buryo bworoshye.

Kamanzi avuga ko imbaraga zigomba gushyirwa mu buzima hose, abantu bakimakaza ikiganiro mu muryango kuko bigaragara ko cyakendereye kandi hafatirwamo ingamba ku kibazo gihari.

Ati: “Ibyo bigomba gushakirwa umwanya bigakorwa kuko umuryango ari igicumbi k’imbaga y’Abanyarwanda nk’uko Itegeko Nshinga ryatowe naryo ribigarukaho.”

Umuryango Mothers Union wavukiye mu Bwongereza, ku rwego rw’Isi washinzwe mu 1876, mu Rwanda ushingwa mu 1966.

Uhereye ibumoso ni Bishop Mbanda Laurent, akurikiwe n’Umuyobozi wa Mother’s Union Mbanda Chantal, Umuyobozi wa Mother’s Union ku Isi Sheran Harper na Kamanzi Jackiline umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NWC

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.