Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Mituweri yatanze ubwasisi bw’ukwezi kumwe ku banyamuryango bayo

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 18-07-2019 saa 13:25:34
Abanyamuryango ba Mituweli bahawe ubwasisi bw'ukwezi kumwe

Mu gihe abanyamuryango ba mituweri babaga barengeje ukwezi kwa gatandatu batarishyura mituweri bahabwaga ukwezi ko gutegereza batarivuza, kuri ubu bahawe ubwasisi bw’ukwezi kumwe kwa karindwi.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga bwa Mituweri mu Kigo k’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, Gasana Gallican, abanyamuryango ba Mituweri bahawe kwivuza kugeza mu Nyakanga 2019 bakoresheje Mituweri z’umwaka ushize.

Avuga ko ubu ari ubwasisi bahaye abanyamuryango babo mu gihe barimo kurwana no kwishyura, byatumye bahabwa umwanya wo kuba bivuza bakoresheje Mituweri y’umwaka ushize mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Gasana avuga ko umunyamuryango uzishyura mu kwa Munani kugeza tariki 30 z’ukwa Cyenda azemererwa guhita yivuriza kuri iyo mituweli nshya adategereje ukwezi, ariko uzarenza ukwa Cyenda akishyura kuya 1 z’ukwa Cumi we azategereza ukwezi.

Uyu muyobozi muri Mituweri avuga ko ubukangurambaga bukomeje hirya no hino mu gihugu kandi ngo abaturage barimo kwitabira kwishyura imisanzu n’ubwo bwose atagaragaza ikigero bagezeho bishyura Mituweri.

Avuga ko bafite uburyo bunyuranye bakoramo ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu kugira ngo abaturage bitange imisanzu hakiri kare imiryango yabo ibashe kwivuza.

Gasana avuga ko bakora ibiganiro binyuranye ku maradiyo bagamije gusobanura ibijyanye n’imisanzu ya Mituweri, inama zinyuranye n’abaturage mu miganda no mu nteko z’abaturage.

Abanyamuryango ba Mituweri baravuga ko bishimiye ubwasisi bahawe. Nyirankuliza Seraphine ni umuturage, yagize ati: “Nishimiye ubwasisi twahawe bwo kwivuriza kuri Mituweri y’umwaka ushize, mu gihe tugishakisha amafaranga y’imisanzu dukomeje no kwivuza mu gihe turwaye, turabishima rwose.”

Bizimana Diogene na we yishimira ubwasisi bwatanzwe na RSSB, kuri ubu abantu bakaba bakivuriza kuri Mituweri y’umwaka ushize, avuga ko bifasha benshi kuko barimo gushaka imisanzu y’uyu mwaka badahagaritse umutima.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.