Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Mituweli y’umwaka wa 2017-2018 igeze kuri 83.2%

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Apr 23, 2018

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iratangaza ko ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli bw’umwaka w’ingengo y’imari uri hafi gusozwa wa 2017-2018 igeze kuri 83.2%, ni mu gihe hasigaye amezi abiri gusa.

Nk’uko bisobanurwa na Sheikh Bahame Hassan, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko ikifuzo cyari uko mituweli igera ku 100% ngo ariko habaye ikibazo cy’abibura n’abajuririra ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.

Sheikh Bahame Hassan, Umuyobozi Mukuru muri MINALOC ushinzwe imibereho y’abaturage

Ati “Ikifuzo cyari uko mituweli igera ku 100%, ariko ntibyagezweho ahanini bitewe n’abajuririra ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo, abibuze n’abandi, byatumye dutekereza izindi ngamba zakemura iki kibazo”.

Ni muri urwo rwego hatekerejwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyura mituweli no kureba ikiciro cy’ubudehe abantu barimo. Ubu buryo bwatumye abantu bitabira kwishyura mituweli kuko bitabasaba ibintu byinshi.

Yatanze urugero rw’Akarere ka Nyamasheke aho ingo 600 zimaze kwishyura mituweli y’umwaka utaha wa 2018-2019, Rubavu ho imiryango igera kuri 500 naho Ngororero ingo zisaga 200 zimaze kwishyura.

Ati “Dufite ikizere ko uyu mwaka ibibazo twari twahuye na byo mu myaka yashize bitazongera kuko gahunda y’Irembo bigaragara ko inogeye abaturage”.

Sheikh Bahame avuga ko n’indi mirongo y’itumanaho ikorera mu Rwanda byemewe kuyishyuriraho mituweli kuko bihita bigaragara mu mashini za RSSB (Ikigo k’Igihugu cy’Ubwiteganyirize), ndetse ngo ntibizanagombera undi mwanya wo guteza kashe kuri mituweli mu gihe azaba yakoresheje uburyo bushya.

Umwaka ushize w’ingengo y’imari, uturere twa Kicukiro, Nyarugenge na Gakenke ni two twaje ku isonga mu kwishyura mituweli, ni mu gihe kandi Uturere twa Nyamagabe, Huye na Nyaruguru twaje ku myanya ya nyuma mu kwishyura mituweli.

Umuyobozi Mukuru muri MINALOC Sheikh Bahame asanga ibi byose bije gukemura ikibazo cyo gusiragiza abaturage mu gihe bashaka ubwisungane mu kwivuza, kumenya ikiciro cy’ubudehe bikazajya bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse no kwishyura, ubundi umuryango ugatangira kwivuza.

Sheikh Bahame avuga ko ubukangurambaga mu kwishyura mituweli y’umwaka utaha bwatangiye, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikaba imaze kugera mu turere 16 iganira n’abaturage kandi ibakangurira kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu gihe cyagenwe kugira ngo badashyirirwaho ukwezi ko gutegereza kwivuza.