MITEC yasobanuye ikibazo cya Pozitivo n’ibyo izakora 2018/2019

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya May 10, 2018

Minisiteri y’Ikoranabuhanga, MITEC, yasobanuye ikibazo cya pozitivo, interineti y’ubuntu yagombye kuba ikoreshwa n’abagenzi bari mu modoka zitwara abagenzi na interineti y’ubuntu itajya ikoreshwa muri gare ya Nyabugogo.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga Kalema Gordon (uwa kabiri iburyo), n’abandi bakozi ba MITEC (Foto Inteko)

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga, Kalema Gordon, ku munsi w’ejo hashize tariki 09 Gicurasi 2018 yasobanuriye Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite muri gahunda yo gusesengura imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019, ko hari umushinga wo kwigisha Abanyarwanda ikoranabuhanga, kwigisha abashinzwe guhangana n’ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, gukoresha kamera ahantu hatandukanye n’ibindi. Kalema avuga ko ibyo ari bimwe mu bizakorwa muri uyu mwaka utaha wa 2018/2019.

Ikibazo cya mudasobwa za pozotivo cyagaragajwe n’iyi komisiyo, havuzwe ko mu mashuri menshi usanga zibitse, zidakora, izindi ubushobozi bwazo ari bukeya, ikindi kandi ngo mu nkiko ntawukizikoresha kandi barahoze bazikoresha, hakibazwa uburyo iki kibazo kizakemuka.

Kalema yagize ati “Ikibazo cya mudasobwa kirahari kuko nk’ubu hamaze gutangwa izirenga ibihumbi 120. Hari amashuri bagiye bakuramo mudasobwa bitewe n’umubare munini w’abanyeshuri, bakagira ibyumba bikeya bakazibika. Gusa mu gukorana na REB harimo gushyirwamo imbaraga ku buryo bakwiye kwihutisha itangwa ryazo izidakoreshwa zikajya mu mashuri.

Ikindi ni uko habaye kongera kuvugurura amasezerano na pozitivo igeragezwa ryazo riva ku mezi atandatu bigera ku mwaka umwe ku buryo izidakora neza bazisimbuza izindi no muri za kaminuza aho bahawe mudasobwa zidakora neza, ubungubu barimo kuzigarura bagahabwa izindi”.

Akomeza avuga ko kugeza ubu hatangiye gukorwa izindi pozitivo ziruta izatanzwe mbere zikoreshwa mu mirimo isanzwe kandi bazikoresha kuko ngo uduto two turimo gukoreshwa mu mashuri.

Abagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko babajije aho umushinga wo gushyira interineti mu modoka ugeze.

Bakomeza bagaragaza ko uwo mushinga utagikorwa kandi bakaba batazi niba uzakorwa. Banavuga kandi ko muri gare ya Nyabugogo byavugwaga ko hazajya haba hari interineti y’ubuntu ndetse bikanafasha abanyeshuri kuko ngo ni byo byatuma abantu bumva ko byoroshye gukoresha interineti.

Iyi komisiyo igaragaza ko hakiri icyuho mu kwishyura amafaranga y’ishuri hakoreshejwe ikoranabuhanga, igasaba ko MITEC yabikurikirana inyemezabwishyu na zo zigakoreshwa mu ikoranabuhanga.

Hifashishijwe urugero rw’umunyeshuri wishyuye amafaranga y’ishuri hakoreshejwe telefoni ngendanwa y’umubyeyi we, ariko ishuri rikabyanga ahubwo rigatuma umwana inyemezabwishyu yo muri banki kubera ko  umugenzuzi w’imari ya Leta ngo iyo aje abasaba iy’umwimerere.

Komisiyo ivuga ko ibi binyuranye na politiki y’ikoranabuhanga Abanyarwanda barimo gukora ariko ngo MITEC ibyo igomba kubibwira abantu ko n’inyemezabwishyu zigomba kuba mu ikoranabuhanga ku buryo nta muturage uzongera kuva i Kigali ngo ajyane inyemezabwishyu i Butare cyangwa i Musanze agiye kwishyurayo amafaranga y’ishuri.

Bimwe mu byihutirwa mu gihe ingengo y’imari ya 2018/2019 yaba yemejwe, ni uko mu bigo bya Leta birenga ibihumbi bitanu birimo inyubako z’ibiro by’umurenge n’ibindi bizagezwamo interineti.

Serivisi zitangirwa kuri interineti zizagera ku 100% mu mwaka 2024, aho zizaba zivuye kuri 40% mu mwaka 2017. Ingengo y’imari ya 2018/2019, MITEC yagaragarije Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, ingana na miliyari zisaga 15 z’amafaranga y’u Rwanda.