Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Miss Shanitah mu myiteguro yo gutangira umushinga we

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 07-08-2018 saa 09:27:40

Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018 yatangarije Imvaho Nshya  ko arimo kwitegura gutangira umushinga we ujyanye no gusobanurira abantu ibijyanye no kutagendana amafaranga bakajya bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka  “Cashless economy”.

Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere

Avuga ko   impamvu yatumye adatangira uwo mushinga kare ari uko  yari agishaka abafatanyabikorwa ngo ariko hari abo amaze kubona akaba ari yo mpamvu yiyemeje gutangira.

Ati Nari nkirimo gushaka abafatanyabikorwa hari abo namaze kubona ndatangira mu minsi ya vuba rwose”.

Yasobanuye ko uburyo bizakorwamo azajya yigisha abantu ajya ahabereye umuganda akajya akora n’ibiganiro bitandukanye ku  maradiyo atandukanye ndetse no ku mateleviziyo.

Igihe azaba atacyambaye ikamba ry’igisonga cya mbere avuga ko umushinga we uzakomeza dore  ko  ari gahunda Leta irimo gushishikariza abantu “Kutagendana amafaranga”.

Kuba yarabaye igisonga cya nyampinga w’u Rwanda, Miss Umunyana avuga ko hari icyo abona byahinduye mu buzima bwe ngo kuko abantu bamumenye ngo kandi no mu buryo bw’amafaranga hari icyo byatangiye kumwinjiriza.

Uyu mwaka uwabaye Nyampinga  w’u Rwanda ni Iradukunda Liliane.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.