Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Miss Rwanda: Teta abaye uwa gatanu usezerewe muri Boot Camp

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 24-01-2019 saa 19:16:14
Teta Mugabo Ange Nicole wari uhagarariye Intara y'Amajyaruguru na we amaze gusezererwa

Teta Mugabo Ange Nicole na we yasezerewe mu mwiherero w’abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, mu ijoro ryo kuwa 24 Mutarama 2019.

Teta abaye uwa gatanu usezerewe kuva ubwo gusezerera umwe buri munsi byatangiraga kuwa 19 Mutarama

Teta akurikiye Higiro Joally, Igihozo Darine, Umurungi Sandrine na Tuyishimire Cyiza Vanessa basezerewe mbere ye, aho buri munsi hasezererwa umukobwa umwe, kuva kuwa 19 Mutarama.

Dr. Higiro Jean Pierre wabaye umukemurampaka w’uyu munsi, yahisemo abakobwa 9 basubije neza ibibazo yababajije, abandi bakobwa batanu batambuka kubera gutorwa cyane kuri SMS.

Hasigaye Teta Mugabo Ange Nicole na Inyumba Charlotte bagombaga gutorwamo umwe na bagenzi babo nk’uko bisanzwe (umwe asezererwa na bagenzi be).

Abakobwa bahatanira iri kamba batoye Inyumba Charlotte ku bwiganze bw’amajwi 8 mu gihe Teta yagize amajwi 6, bityo ahita asezererwa muri iri rushanwa riri hafi kugera ku ndunduro.

Dr Higiro abara amajwi y’abakobwa babiri bagombaga gutoranywamo ukomeza n’usezererwa

Amahirwe yasekeye Charlotte (w’ibumoso), ubundi Teta ahita asezererwa muri iri rushanwa

Abakobwa bagumye mu irushanwa kubera gutorwa n’abantu benshi kuri SMS, nk’uko bimaze kumenyererwa bayobowe na Mwiseneza Josiane.

Bakurikiranye batya:

1. Mwiseneza Josiane (71,241)

2. Ricca Michealla Kabahenda (68,532)

3. Bayera Nisha Keza (57,866)

4. Niyonsaba Josiane (43,243)

5. Uwicyeza Pamella (42,579)

Umuhango wo gutangaza Miss Rwanda uzaba kuwa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019, i Rusororo muri Intare Conference Arena.

Aba ni abakobwa bose bari bakiri mu irushanwa uyu munsi, mbere gato yo kubakuramo umwe utaha

Kugeza ubu uyobowe mu gushyigikirwa n’abaturage benshi bamwifuriza kuba Miss Rwanda 2019 ni Mwiseneza Josiane, ariko gukundwa ubwabyo ngo ntibihagije ngo ahabwe iryo kamba.

Prince Kid uyobora Sosiyete ya Rwanda Inspiration Back-Up itegura Miss Rwanda kuva mu mwaka wa 2014, avuga ko gukundwa n’abantu benshi icyo byakugira ari Miss Popularity.

Asaba abafana ba Josiane kumva ko kuba Miss Rwanda bisaba kuba ufite ubwiza, ubwenge, umuco, bityo uhawe ikamba akaba ari ufite amanota menshi muri ibyo.

Ni mu gihe hari abavuga Miss Rwanda 2019 Abanyarwanda bifuza azwi, ko utaramenyekana ari Miss wa Rwanda Inspiration Back-Up.

Inkuru yabanje: Prince Kid: Abafana ba Josiane nta gitutu na gito badushyiraho

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.