Miss Rwanda 2019: Uko abakobwa bazajya basezererwa mu mwiherero

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 10-01-2019 saa 13:35:10
Mwiseneza Josiane ushyigikiwe cyane mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid utegura irushanwa rya Miss Rwanda avuga ko abakobwa 20 bazajya mu mwiherero ku ya 13 Mutarama 2019, mu cyumweru cya nyuma hazagenda hasezererwa umwe buri munsi.

Avuga ko ku munsi nyamukuru w’irushanwa abakobwa 15 bonyine ari bo bazaba basigaye mu irushanwa 5 baramaze gusezererwa bitewe n’imikoro inyuranye bazajya bakora utsinzwe agasezererwa.

Ati “Mu cyumweru cya nyuma hazajya hasezererwa umukobwa umwe ku munsi wa nyuma w’irushanwa hazaba hasigayemo abakobwa 15”.

Umwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2019 uzabera kuri Golden Tulip La Palisse i Nyamata naho ku ya 26 Mutarama 2019 ibirori bizamenyekaniramo Miss Rwanda 2019 bizabera i Rusororo mu Intare Conference Arena.

Abakobwa bazajya mu mwiherero ni Mwiseneza Josiane; Inyumba Charlotte; Mukunzi Teta Sonia; Keza Nisha Bayera; Uwase Muyango Claudine; Igihozo Darine, Uwase Sangwa Odile, Teta Mugabo Ange Nicole, Gaju Anitha, Rica Michaella , Umurungi Sandrine, Murebwayire Irene, Umukundwa Clemence, Tuyishimire Cyiza Vanessa, Meghan Numwiza, Niyonsaba Josiane, Uwicyeza Pamella, Uwihirwe Yasipi Casmir, Higiro Jaolly na Mutoni Oliver.

Uzegukana ikamba azasimbura Miss Iradukunda Liliane ufite ikamba rya Miss Rwanda 2018.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi abandi ba nyampinga batowe ni Bahati Grace, Akiwacu Colombe, Mutesi Aurore, Kundwa Doriane, Mutesi Jolly na Iradukunda Elsa.

Mwiseneza Josiane ushyigikiwe cyane mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.