Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Miss Rwanda 2019: Amakamba amwe azatangazwa mbere y’umunsi nyamukuru

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 14-01-2019 saa 10:05:59
Aba ni bamwe mu bakobwa bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda 2019

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid uyobora Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda ikanarishyira mu bikorwa yatangaje ko abazatsindira amakamba amwe muri iri rushanwa bazamenyekana ku ya 24 Mutarama 2019 mu gihe uzegukana ikamba nyamukuru we azamenyekana ku ya 26 Mutarama 2019 mu gikorwa kizabera mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Avuga ko amakamba azatangazwa uwo munsi uzabanza ari ikamba rya nyampinga w’umuco “Miss Heritage” n’andi makamba uretse irya nyampinga wakunzwe cyane “Miss popularity” n’uzegukana ikamba rikuru ndetse n’ibisonga bye.

Ati “Umukobwa wakunzwe cyane mu irushanwa azatangarizwa rimwe na nyampinga ndetse n’ibisonga bye.”

Impamvu nyampinga wakunzwe cyane na we azahabwa ikamba ku munsi nyamukuru ngo ni uko kuri uwo munsi na bwo hari amanota atangwa k’ugomba gutsindira iryo kamba.

Gutanga ayo makamba muri ubwo buryo bwombi, Ishimwe yasobanuye ko ari mu rwego rwo kugira ngo ku munsi nyamukuru irushanwa rizarangire kare dore ko ahanini abantu baba bakeneye kumenya uwegukanye ikamba rikuru rya Nyampinga w’u Rwanda.

Ibi bitandukanye no mu myaka yatambutse kuko wasangaga irushanwa ritangira kare nyampinga akamenyekana nyuma ya saa sita z’ijoro ibirori bigafata undi munsi.

Yavuze kandi ku bikoresho n’imyambaro abakobwa bagomba kujyana mu mwiherero avuga ko nubwo abantu bavuga ko abakobwa basabwe kujyana ibintu byinshi ngo nta bwo babasabye kugura imyenda mishya ngo ni uko bamwe babyumvise nabi.

Yatanze urugero ko nk’inkweto ushaka ashobora gukoresha n’izo yakoresheje mu bindi byiciro by’irushanwa byabanje. Ibijyanye no kwerekana impano yavuze ko ubishoboye ashobora kwitwaza icyo azakoresha mu kwerekana impano ye niba wenda aririmba akaba yakwitwaza gitari cyangwa ikindi gikoresho cya muzika.

Yashimangiye kandi ko no mu yandi marushanwa ariko byagendaga ngo impamvu byasakaye bikibazwaho byinshi ngo ni umwe mu bakobwa bari mu irushanwa wasakaje igipapuro kiriho ibyo bagomba kwitwaza mu mwiherero.

Mu bakobwa bose kandi bagiye mu mwiherero i Nyamta muri Golden Tulip la Palisse 15 ni bo bazasoza irushanwa mu gihe mu mwiherero hagiyeyo 20.

Abakobwa 5 bazasezererwa mu cyumweru cya nyuma cy’umwiherero kandi hasobonuwe ko uzajya asezererwa ari uzajya aba yatsinzwe umukoro bazajya baba babahaye.

Abakobwa bitabiriye umwiherero ku ya 13 Mutarama 2019 uko ari 20 ni Mwiseneza Josiane wabaye icyamamare kurusha abo bahuriye mu irushanwa kubera uko yitabiriye irushanwa yasitaye, Inyumba Charlotte; Mukunzi Teta Sonia; Keza Nisha Bayera; Uwase Muyango Claudine; Igihozo Darine, Uwase Sangwa Odile, Teta Mugabo Ange Nicole, Gaju Anitha, Rica Michaella, Umurungi Sandrine, Murebwayire Irene, Umukundwa Clemence, Tuyishimire Cyiza Vanessa, Meghan Numwiza, Niyonsaba Josiane, Uwicyeza Pamella, Uwihirwe Yasipi Casmir, Higiro Jaolly na Mutoni Oliver.

Uzegukana ikamba azasimbura Miss Iradukunda Liliane ufite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Aba ni bamwe mu bakobwa bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda 2019

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.