Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Miss Rwanda 2018: I Kigali impanga zahataniye gutwara ikamba

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 28-01-2018 saa 08:07:36
Uwonkunda na Umutoni b'impanga bari mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018

Ubwo ku ya 27 Mutarama 2018 mu Mujyi wa Kigali harebwaga abakobwa bahiga   abandi mu bwenge, mu buranga no mu muco bagomba guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bahujwe n’abatsinze mu ntara zose mu batsinze  habonetsemo impanga zihatanira ikamba.

Uwonkunda na Umutoni b’impanga bari mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018

Aba bakobwa bahatanira ikamba b’impanga ni uwitwa Uwonkunda  Belinda na Umutoni Belise. Nyuma y’uko hatoranyijwe abakobwa 16 muri 65 bari bariyandikishije hakurikiyeho  ko abakobwa banyura imbere y’akanama nkemurampaka aba ari bwo Isheja Sandrine abona ko hari abakobwa babiri yabonye basa cyane abajije Uwonkunda avuga ko yazanye n’impanga ye ari we Umutoni.

Yahise akurikizaho kumusaba kumuhamagara maze arabikora bajya imbere y’akanama nkemurampaka buri wese avuga ko uwa kwegukana ikamba hagati yabo buri wese byamushimisha.

Kubazwa ibibazo kw’abakobwa gusojwe akanama nkemurampaka gafata umwanya wo kwiherera kagaruka kavuga abakobwa 7 bemerewe guhagararira Umujyi wa Kigali.

Abakobwa 7 batsinze bari kumwe

Ibibazo babajijwe ni ibijyanye n’icyo buri wese ahanini yamarira Abanyarwanda aramutse atowe, ibintu akunda mu buzima busanzwe, umuco  ndetse n’ubumenyi rusange.

Abaje gutsinda  bose ni uwitwa Uwase Teta Anita, Teta Shalon, Kayirebwa Marie Paul, Ingabire Belinda, Uwonkunda Belinda,Umuhoza Karen na Umutoni Belise.

Igikorwa cyatangiye saa munani zirengaho iminota mike basoma abatsinze hafi saa kumi n’ebyiri. Kubazwa ibibazo kw’abakobwa kwatangiye saa kenda gusozwa saa kumi n’imwe. Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yari ahari, nkuko asigaye aba ari ahabera ayo majonjora.

Ijonjora rya mbere ryahereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Musanze ku ya 13 Mutarama 2018 rikomereza mu Burengerazuba ku ya 14 Mutarama 2018, ribera  mu Majyepfo ku ya 20 Mutarama 2018,  mu Burasirazuba riberayo ku ya 21 Mutarama 2018.

Mu Ntara  y’Amajyaruguru abatsinze ni Usanase Shamim Irene, Umutoniwase Paula, Ishimwe Belly Stecy, Irebe Natacha Ursule, Umuhoza Linda na Ingabire Divine.

Intara y’Uburengerazuba hatsinzemo uwitwa Uwimbabazi Aliance, Iradukunda Liliane, Neema Nina, Isimbi Chanelle na Gacukuzi Belyse.

Mu Ntara y’Amajyepfo hatsinze abakobwa  icumi ari bo  Dushimimana Lydia, Irakoze Vanessa,  Ishimwe Noriella, Ikirezi Mpore Marie Wivine, Nzakorerimana Gloria, Umunyana Shanitah, Umuhire Rebecca, Uwase Ndahiro Liliane,  Mushambokazi Jordan na Umutoniwase Anastasie.

Mu Ntara y’Uburasirazuba ho hatsinze 6 ari bo Umutoni Charlotte, Munyana Shemsa, Uwineza Solange, Umutoni Fidela, Umwali Linda na  Bampire Diane.

Nyuma y’uko Intara zose n’Umujyi wa Kigali zibonetsemo abazazihagararira ku ya 10 Gashyantare 2018 hazaba ijonjora rizasigazamo abakobwa 20 bazajyanwa mu mwiherero ku ya 24 Gashyantare 2018 abe ari bwo hazatoranywa Miss Rwanda 2018 mu gikorwa kizabera mu Mujyi wa Kigali.

 

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.