Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Miss Rwanda 2018: Ejo hazamenyekana uzegukana ikamba

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 23-02-2018 saa 08:28:57

Nyuma y’uko hashize igihe hashakwa uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ejo ku wa Gatandatu ku ya 24 Gashyantare 2018 hazamenyekana uzegukana ikamnba mu bakobwa 20 basigaye mu irushanwa.

Kuva amajonjora y’abakobwa yatangira   ku ya 13 Mutarama  kugeza ku ya 27 Mutarama 2018 hatsinze abakobwa 35 batsinze mu Ntara zose ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Abakobwa bose ku ya 3 Gashyantare 2018 mu gikorwa cyabereye  I Gikondo  ahazwi nka Expo Ground  batoranyijwemo  20 bahiga abandi mu buranga, mu muco no mu bwenge.

Abatsinze  bose berekeje mu mwiherero   ni Uwase Ndahiro Liliane, Umunyana Shanitah, Irebe Natacha Ursule,Munyana Shemsa,Umuhoza Karen,Umuhire Rebecca, Ishimwe Noriella, Iradukunda Liliane, Uwase Fiona, Irakoze Vanessa, Umutoniwase Anastasie, Dushimimana Lydia, Ingabire Belinda, Ingabire Divine, Uwonkunda Belinda, Umutoniwase Paula, Uwineza Solange, Mushambokazi Jordan, Nzakorerimana Gloria na Umutoni Charlotte.

Umwiherero abahatanira ikamba bawugiyemo ku ya 9 Gashyantare 2018   i Nyamata muri Golden Tulip Hotel.

Kuva bagera mu mwiherero basuwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary, Senateri Tito Rutaremara, Dr Jacques Nzabonimpa uyobora ishami ry’umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, LT Colonel Kabayiza Sostene  n’abandi.

Bari mu mwiherero basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, basobanuriwe uko urugamba rwo kubohora u Rwanda rwagenze, bigishijwe  uko bagomba kubumbatira  umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo n’ibindi bitandukanye.

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yatangarije Imvaho Nshya ko imyiteguro yo gusoza irushanwa imeze neza. Yagize ati Mu birori bazerekana imbyino zinyuranye kandi bazakora  n’ibindi bikorwa bizaba bijyanye  n’ubwiza n’umuco nyarwanda”.

Iradukunda Elsa ni we ufite ikamba rya Miss Rwanda 2017 akaba yari yarabanjirijwe na Miss Mutesi Jolly, Kundwa Doriane, Akiwacu Colombe, Mutesi Aurore na Bahati Grace.

Uwonkunda Belinda

Uwineza Solange

Uwase Ndahiro Liliane

Uwase Fiona

Umutoniwase Paula

Umutoniwase Anastasie

Umutoni Charlotte

Umunyana Shanitah

Umuhoza Karen

Umuhire Rebecca

Nzakorerimana Gloria

Mushambokazi Jordan

Munyana Shemsa

Ishimwe Noriella

Irebe Natacha

Irakoze Vanessa

Iradukunda Liliane

Ingabire Divine

Ingabire Belinda

Dushimimana Lydia

 

 

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.