Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Miss Iradukunda yasabye abakobwa gutanga amakuru ku ihohoterwa

Yanditswe na Iyakaremye Yves

Ku ya 26-10-2018 saa 18:17:11
Miss Iradukunda ubwo yarimo gutanga inama

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yakanguriye abakobwa gutanga amakuru hakiri kare ku wahuye n’ihohoterwa no kwirinda guhishira uwabakoreye ihohoterwa kuko byangiza ubuzima bwabo.

Ubwo Miss Iradukunda yari mu karere ka Rubavu mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa rikabatera ibibazo byinshi bitandukanye yabasabye kumenya ko ubuzima bwabo buri mu biganza byabo abasaba kudahishira uwakoze ihohoterwa mu rwego rwo kurica burundu.

Yagize ati “Bakobwa bagenzi banjye iyo mutinze kuvuga ibyabayeho hari ubwo usanga umukobwa atwaye inda cyangwa akavanamo indwara, akiheba, akiyanga igihugu kigatakaza umuntu, mu gihe iyo umuntu ayatanze ku gihe uwahohotewe ajyanwa kwa muganga n’uwakoze ihohoterwa agahanwa”.

Miss Iradukunda ubwo yarimo gutanga inama

Miss Iradukunda yakomeje yizeza abakobwa ubuvugizi mu gihe cyose babukeneye kugira ngo barusheho guhangana n’uwashaka kubashuka wese ndetse abasaba ko bajya bamwiyambaza igihe cyose babonye ari ngombwa.

Ati “Ndabizeza ubuvugizi biri mu nshingano zange nka nyampinga w’igihugu mu mwaka wa 2018.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’ibitaro bya Gisenyi butangaza ko hakiri ikibazo cy’abakobwa bafatwa ku ngufu bikarangirira mu miryango, kandi ingaruka zagera ku mukobwa zigatuma ahura n’ibibazo byinshi uwabikoze akaba yacika.

Umwanditsi:

Iyakaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.