Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Miss Iradukunda yafunguye ahantu hajyanye n’ubukerarugendo

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 03-07-2018 saa 08:34:55
Miss Iradukunda Liliane ari mu Ngororero ahabereye igikorwa

Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yafunguye ahantu hajyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku muco akaba ari igikorwa cyabereye mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba.

Miss Iradukunda Liliane ari mu Ngororero ahabereye igikorwa

Igikorwa cyo gufungura aha hantu cyakozwe binyuze mu iserukiramuco ryabereye mu kigo k’ishuri kitwa ESCOM.

Abitabiriye iki gikorwa by’umwihariko urubyiruko basobanuriwe  amateka n’ibindi  biranga umuco nyarwanda.

Aha hantu hafunguwe hari ibikoresho bigaragaza amateka y’ukuntu Abanyarwanda babagaho hambere kandi hari n’ibindi bikorwa ndangamateka.

Miss Iradukunda Liliane yabwiye urubyiruko ko kubakira ku muco ari yo nzira yo gukomeza guteza imbere u Rwanda.

Ati “Tudafite umuco ni nkaho twaba tutariho. Umuco wacu ufite ubukungu bwinshi bwadufasha kugera ku buzima  twifuza». Mu mpera z’icyumweru cyatambutse ni bwo aha hantu hajyanye n’ubukerarugendo hafunguwe.

 

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.