Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Misiri: Barahamagarira abaturage kutitabira amatora

Yanditswe na KAYIRA ETIENNE

Ku ya Jan 30, 2018

Abanyapolitiki 5 bo mu Misiri barahamagararira abaturage kutazitabira amatora ya Perezida ateganyijwe kuba muri Werurwe 2018. Aba Banyamisiri basinye iyo baruwa bavuga ko amatora y’umukuru w’igihugu ataba abenegihugu bishwe n’ubwoba baterwa n’ubutegetsi bucyuye igihe.

Abdel Fattah al-Sissi Perezida wa Misiri ucyuye igihe ni we mukandida kugeza ubu watanze ibisabwa mu matora ateganyijwe muri Werurwe (Foto AFP)

Mu nkuru ibitangazamakuru Jeune Afrique (J.A) n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byasohoye ku wa 29 Mutarama 2018, byagize biti «Ni nde uzapiganirwa na Abdel Fattah al-Sissi umwanya wo kuyobora Misiri?» Impamvu byibajije iki kibazo, ngo ni uko kugeza magingo aya, umukandinda umwe rukumbi wujuje ibisabwa  na komisiyo yigenga y’amatora ni Sissi, Perezida wa Misiri ucyuye igihe kandi habura amezi 2 yonyine ngo amatora nyirizina abe.

Abakandida bandi bakomeye bashobora gupiganwa na Abdel Fattah amatora agashyuha, nk’uko byemezwa na AFP, ngo baratinya ko igihe bahawe cyo kuba bamaze gutanga ibisabwa ku mwanya wa Perezida gishobora kubarangirana batarabibona byose. Iti «Umunsi wa nyuma wo gutangaho ibyo byangombwa bikenewe na komisiyo ishinzwe amatora ni ku wa Mbere w’icyumweru gitaha».

Abashyize umukono ku itangazo rikangurira Abanyamisiri kwanga amatora bagize bati «Turanenga inzira zose Guverinoma ikoresha kugira ngo inanize abandi bakandida bifuza gupiganira umwanya wa Perezida. Ubutegetsi bucyuye igihe burateza umutekano muke, kubera ko butinya ipiganwa rikurikije demokarasi. Ni muri urwo rwego rero dusaba Abanyamisi kwanga kujya mu matora atanyuze mu mucyo».

Jeune Afrique imenyesha ko mu basinye iyo baruwa ngo babiri bari abakandida ku mwanya wa Perezida mu 2012. Abo ni: Mohamed Anouar El-Sadate, mwishywa wa Sadate wigeze kuyobora Misiri, na Abdel Moneim Aboul Foutouh wabaye umuyobozi w’ishyaka ry’aba «Frères musulmans».

Mu yandi makosa abo banyapolitiki batavuga rumwe na Guverinoma ya Kayiro (Caire) byiyongera ku mwuka mubi w’ubwoba, ngo ni uburyo ingengabihe y’amatora ikozwe ku buryo budaha amahirwe abandi bari biteguye gupiganwa na Abdel Fattah al-Sissi. Abandi basinye iryo tangazo ribuza abaturage ba Misiri kwitabira amatora ya Perezida wa Misiri ateganyijwe hagati yo ku wa 26 na 28 Werurwe 2018 ni : Prof  Hazem Hosni wigisha Ubumenyi bwa politiki (Science politique) muri kaminuza y’i Kayiro, na Essam Heggy hamwe na Hicham Geneina wari ushinzwe kurwanya ruswa muri za banki.

J.A na AFP byatangaje ko ku wa Gatatu Khaled Ali, avoka uburanira imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ngo yatangaje ko akuyemo kandidatire ye. Undi wayivanyemo ngo ni Ahmed Chafiq wahoze ari Minisitiri w’intebe. Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko abo bose bavanyemo kandidatire zabo kubera iterabwoba bashyizweho na Guverinoma.