Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Misiri: Ambasaderi Omar yatanze ubuhamya bw’ibyo yabonye mu Rwanda

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 20-04-2018 saa 09:45:51

Ambasade y’u Rwanda mu gihugu cya Misiri yifatanyije n’abadipolomate kimwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri icyo gihugu, kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri Sheikh Saleh Habimana avuga ko abarenga ibihumbi 400 bitabiriye umugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku mugoroba wo ku wa Gatatu w’iki cyumweru abenshi bitabiriye icyo gikorwa akaba ari abahagarariye ibihugu byabo mu Misiri.

Ambasaderi Mona Omar wigeze guhagararira igihugu cya Misiri mu Rwanda mu 1997

Ambasaderi Mona Omar wigeze guhagararira igihugu ke cya Misiri mu Rwanda guhera mu 1997-2000, yatanze ubuhamya bw’uko yabonye u Rwanda muri icyo gihe.

Mu buhamya bwe, Ambasaderi Mona Omar, yatanze ubuhamya bw’umwana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wakoraga muri Ambasade y’Abanyamisiri mu Rwanda, wabonye nyina bamwica muri Jenoside yakorewe Abatutsi barangiza bakica abavandimwe  be bose areba.

Ambasaderi Omar avuga ko icyamutangaje ari uko ngo  mu kwezi gushize, ubwo yitabiraga inama yabereye mu Rwanda yayobye bitewe n’uko u Rwanda rwateye imbere bityo ibikorwaremezo na byo bikongera gusanwa.

Ati “Nta kiza nko kubona igihugu giteye imbere, gifite ibikorwaremezo bitaboneka henshi muri Afurika, abantu babanye neza, ntawamenya ko hari amoko, ariko nge nk’umugore nashimishijwe n’urwego abagore bagezeho mu Rwanda mu nzego zose, mu nteko ho bikaba akarusho ku rwego rw’Isi.”

Akomeza agira ati “Ibyabaye mu Rwanda ntibyari guhagarikwa n’ibyagezweho ntibyari gushoboka, iyo hatabaho ubuyobozi bw’umuntu ushoboye nka Perezida wa Repubulika Paul Kagame, utangwaho urugero muri byinshi kuko ubu ni na we uyoboye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe”.

Umunyamabanga Mukuru w’ishami rishinzwe ubufatanye n’iterambere mu Misiri, Ambasaderi Yasser Shaban, ni umwe mu bifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ariko agashimira Perezida Kagame ko yashoboye gufasha Abanyarwanda kudaheranwa n’amateka mabi, ubu u Rwanda rukaba rutangwaho urugero muri byinshi.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.