Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Miriyoni 80 zashowe mu kurenganura imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 25-03-2019 saa 16:43:34
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa LAF Kananga Andrew na Mukabayire Valerie uyobora AVEGA Agahozo basinya amasezerano

Umuryango AVEGA Agahozo n’Ikigega cy’Abongereza cyo gufasha abarokotse Jenoside (Survivors Fund/SURF) byatewe inkunga ifite agaciro ka miriyoni zikabakaba 80 z’amafaranga y’u Rwanda, igamije guha ubutabera imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside baburana imitungo yabo.

Iyi nkunga yatanzwe n’Ihuriro ry’Imiryango Itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF) mu gushyigikira imishinga ijyanye no guharanira ubutabera cyane cyane ubw’abatishoboye bagorwa no kubona ubushobozi bw’inkiko.

Mukabayire Valerie, Umuyobozi wa AVEGA Agahozo, yatangarije Imvaho Nshya ko inkunga batewe igiye gufasha mu guha ubutabera abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi batarasubizwa ibyabo batsindiye mu Nkiko Gacaca no gufasha inshike za Jenoside zatujwe mu nzu z’amasaziro gukurikirana imitungo basize mu baturanyi.

Yagize ati: “Umushinga TUBASINDAGIZE uzakorerwa mu turere 15, turindwi tw’Iburasirazuba n’umunani tw’Amajyepfo. Tuzagera ku bantu 816 harimo 652 bazafashwa mu butabera muri rusange hakabamo na 164 bazafashwa muri biriya byihariye by’imitungo n’irage.”

Mukabayire akomeza avuga ko AVEGA Agahozo igiye koroherwa no gucunga imitungo y’inshike za Jenoside zashyizwe mu nzu z’amasaziro, ikajya iragizwa abaturanyi mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse ikorerwe n’irage ryemewe n’amategeko.

Munderere Samuel, Umuyobozi wa Survivors Fund, yongeyeho ko inkunga ikabakaba miriyoni 40 bahawe igiye kubafasha kunganira umushinga bamaze imyaka itandatu batangiye wo gufasha abana babuze ababyeyi babo muri Jenoside kubona imitungo yigaruriwe n’abaturanyi cyangwa abo mu miryango yabo.

Yagize ati: “Muzi y’uko Jenoside irangiye abenshi bareze abana barokotse Jenoside cyangwa abavandimwe babo bagiye biyandika ku mitungo y’ababyeyi babo kuko bari bakiri batoya cyane, aho bakuriye bikabagora kuyibaha. Ubu tugiye kuwagura uyu mushinga kugira ngo dufashe urubyiruko rugera ku bihumbi 200 rwarokotse Jenoside kugira ngo rumenye uburenganzira rufite ku mitungo rwasigiwe n’ababyeyi.”

Akomeza avuga ko kuva aho uyu mushinga utangiriye bamaze kugarura imitungo y’abana barokotse Jenoside ifite agaciro ka miriyoni zirenga 890 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa LAF Kananga Andrew, avuga ko indi mishinga itatu bateye inkunga izibanda ku guha ubutabera abana bihakanywe n’abatewe inda zitateguwe bikajyana no kubafasha kubona uburenganzira bwose bemererwa n’amategeko.

Nyuma yo gusinyana amasezerano n’imiryango izashyira mu bikorwa iyi mishinga ku wa 22 Werurwe 2019, Kananga yagize ati: “Bafite imishinga itandukanye kandi myiza, banyuze mu ipiganwa ari imiryango 20 hatsindamo itanu ari yo yahawe inkunga ya miriyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Nubwo hari inzego z’ubutabera n’izishinzwe gutanga ubufasha mu by’amategeko, Abanyarwanda barasabwa kudaharanira kwishora mu nkiko kuko zihenda, baharanira gukemura ibibazo bafitanye mu bwumvikane ibibananiye bakitabaza Inzego z’ibanze.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa LAF Kananga Andrew na Mukabayire Valerie uyobora AVEGA Agahozo basinya amasezerano

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.