Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Miriyari 330 yinjiye aturutse mu bucukuzi mu 2018

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 16-07-2019 saa 08:07:58
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ubucukuzi, Gaze na Mine (Rwanda Mining Board), Francis Gatare (Foto Gisubizo G)

Mu rwego rwo guteza imbere urwego rw’ubucukuzi no kurushaho gushora imari muri urwo rwego,  ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubucukuzi, Gazi na Mine, bwatangaje ko mu mwaka wa 2018 miriyoni 350  z’amadorari y’Amerika ahwanye na miriyari  zisaga 330 z’amafaranya y’u Rwanda ari wo musaruro winjijwe n’ubucukuzi binyuze mu mabuye y’agaciro yoherejwe hanze.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ubucukuzi, Gaze na Mine (Rwanda Mining Board), Francis Gatare, mu nama yabaye kuwa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2019, ku birebana n’umusaruro uva mu bucukuzi ndetse n’ingano y’amabuye y’agaciro acukurwa akagezwa ku isoko haba iryo mu Rwanda cyangwa mpuzamahanga, yavuze ko bitewe n’abakora mu bucukuzi badafite ubushobozi haba mu bumenyi n’ibikoresho, ibyo byose bituma hari  uwo mutungo kamere wangirika  ntuve mu butaka wose uko wakabaye kandi byakabaye bikorwa neza mu buryo bunoze.

Kubera iyo mpamvu, usanga mu mabuye y’agaciro acukurwa 40% muri yo atagera ku isoko.  Ati “Mu mwaka ushize wa 2018 umusaruro winjijwe uturutse mu bucukuzi kubera amabuye yoherezwa hanze ni miriyoni 350 z’amadorari y’Amerika, mu gihe  mu mabuye acukurwa yose 40% byayo atagera ku isoko.”

Umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe nyarwanda ry’abacukuzi,  Simpenzwe Leonidas, avuga ko mu byo bagiye gushyiramo imbaraga ari ugukangurira abacukuzi kurushaho gukora no gutegura inyigo zinoze kandi zifatika zigaragaza koko  uburyo abakora ubucukuzi bagiye gukora umushinga wabo kandi berekane n’uburyo uzunguka mu gihe runaka, kuko ari bwo ibigo by’imari bizarushaho kubizera bibahe  inguzanyo zo guteza imbere ubucukuzi bwabo kandi babikora bya kinyamwuga atari mu buryo bwa gakondo.

Abari muri iyo nama, bareba uburyo ishoramari mu rwego rw’ubucukuzi ryakwiyongera n’uko abakora ubucukuzi bafasha gutegura inyigo zinoze kandi zifatika ku buryo zakwemerwa n’ibigo by’imari bitandukanye maze bakabasha kubaha inguzanyo ziteza imbere ibikorwa byabo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bityo bikagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Ni inama yahuje impuguke mu rwego rw’ubucukuzi ziturutse mu gihugu cy’u Bwongereza, amasosiyete akora mu bucukuzi ndetse n’abayobozi mu bigo by’imari bikorera mu Rwanda.

Andrew Kurayige uhagarariye Equity Bank, avuga ko bafite ubushake bwo gukorana n’ibigo cyangwa amashyirahamwe akora ubucukuzi kandi ibiganiro bizakomeza kugira ngo inzego zombi zikorane mu buryo bwo guteza imbere abafite imishinga y’ubucukuzi.

Ati “Ibiganiro bizakomeza hagati yacu nk’abanyamabanki n’abacukuzi, icyakora haracyari ikibazo cyuko tutashora imari mu bushakashatsi  kuko nta gifatika kiba cyakabonetse, icyakora nk’ibigo 3 byo hanze  bikora ubucukuzi bimaze kutugana bisaba inguzanyo twabisabye nibura bishobotse byatangaho nk’imwe mu nganda zabo nk’ingwate kuko ni bwo twabona aho twahera tubagirira ikizere tukabaha igice kimwe k’inguzanyo bagatangira gukora bageze ku rwego rw’ubucukuzi no gutunganya amabuye y’agaciro no guteza imbere akazi kabo k’ubucukuzi nta zindi mbogamizi.”

Muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi (2017-2024), u Rwanda rwihaye intego kurushaho guteza imbere urwego rwa mine na kariyeri, hakorwa ubushakashatsi n’ibikorwa bigamije kugaragaza ingano n’ubwiza by’umutungo kamere w’Igihugu cyacu. Intego ni uko muri 2024 u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo kohereza mu mahanga amabuye y’agaciro n’ibiyakomokaho bifite agaciro ka miliyari 1,5 USD bivuye kuri miliyoni 200 USD zariho mu mwaka wa 2017.

Guverinoma kandi yiyemeje ko “amabuye y’agaciro azarushaho gutunganywa no kongererwa agaciro hagendewe ku bikenewe ku isoko ryo mu gihugu n’iryo hanze. Abikorera bazakomeza gushishikarizwa gushora imari yabo mu gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro. Abasanzwe bakora ubucukuzi bwa gakondo bazahabwa ubushobozi binyuze mu mahugurwa yo gukora ubucukuzi bugezweho.”

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.