Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Minnaert yiyemeje gutsinda imikino yose yo mu matsinda azakinira i Kigali

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Apr 23, 2018

Ivan Minnaert, umubiligi utoza Rayon Sports aravuga ko bagomba gutsinda imikino yose izabera i Kigali yo mu itsinda rya kane “D’ ry’imikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “CAF Confederation Cup”.

Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyateguwe na Rayon Sports ku wa Gatandatu tariki 21 Mata 2018, kitabirwa na Itangishaka Bernard, umuyobozi w’ibikorwa wa Rayon Sports; Ndayishimiye Eric Bakame usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe.

Ivan Minnaert utangaza ko biyemeje gutsinda imikino yose yo mu matsinda azakinira i Kigali

Iki kiganiro cyagarukaga cyane ku ntego za Rayon Sports mu itsinda rya D aho iri kumwe na Gor Mahia yo muri Kenya, Young Africans ya Tanzania na USM Alger yo muri Algeria.

Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Ivan Minnaert yishimiye itsinda barimo, asezeranya abakunzi b’iyi kipe kuzatsinda imikino yose yo mu rugo akanitwara neza muri imwe yo hanze bizatuma bagera muri ¼ .

Yagize ati: “Ntidufite ubwoba. Intego yacu ni ugutsinda imikino yose itatu yo mu matsinda yo mu rugo. Intero ni tsinda, tsinda tsinda! Biranasaba kubona nibura inota cyangwa abiri ku mikino yo hanze. Birashoboka! Nge kandi nk’umutoza sinavuga ko mfite ubwoba bw’imwe muri aya makipe. Ni ahacu ho kubitegura; tugatangirana amanota atatu tariki 06 Gicurasi 2018, twakiriye Gor Mahia. Icyo nzi i Kigali ntitugomba kuhatsindirwa”.

Minnaert yemereye abakunzi ba Rayon Sports ko azaha amahirwe abakinnyi bose kugira ngo bose bazabashe gukina muri iyi mikino yegeranye mu mezi atatu ari imbere. Aha imibare ikerekana ko kugeza muri Nyakanga 2018; Rayon Sports igomba gukina imikino 15 ya shampiyona, irindwi y’igikombe cy’amahoro n’indi 12 ya “CAF Confederation”.

Minnaert ati “Ikindi bisa nkaho ari shampiyona yose izakinwa mu mezi atatu, mu mikino yegeranye, birasaba kwitegura guhangana nabyo”.

Bijyanye n’uko iyi kipe yatanze urutonde rw’abakinnyi 26 muri 30 yemerewe muri CAF; Minnaert yanze kwirirwa avuga amazina n’imyanya y’abakinnyi azongeramo muri Nyakanga 2018 mu kwirinda guteza igihunga kandi hakiri igihe.

Ndayishimiye Eric Bakame, Kapiteni wa Rayon Sports nawe yashimangiye ko bijyanye n’uko bamenyeranye n’aya makipe yo mu karere hari ikizere cyo kwitwara neza.

Bakame yagize ati “Ni tombola twishyimiye kuko n’ubundi gutombola abantu musanzwe muhurira muri CECAFA wa mugani wa babandi ngo ni Cecafa igiye kubera mu matsinda, Young na Gor Mahia ni amakipe asanzwe ahura buri munsi kandi abakinnyi benshi turaziranye.Twe twumva iriya tombola hari aho igomba kutugeza muri 1/4 kandi iyo ni intego nk’abakinnyi”.

Itangishaka Bernard, umuyobozi w’ibikorwa bya Rayon Sports, we yashimangiye ko bazakoresha neza ibihumbi 300 by’amadolari ashobora kuza muri iki cyumweru gitangiye bakazakuramo ibihumbi 40 by’amadolari ni ukuvuga asaga miliyoni 33 z’amafaranga y’u Rwanda azagabanywa abakinnyi.