Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

MINIYOUTH yizeye umusaruro w’Intore mu biruhuko

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 26-11-2018 saa 06:51:03
Minisitiri w'Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, avuga ko Itorero ry'urubyiruko ryitezweho umusaruro (Foto Kayitare J.P)

Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH) yizeye ko abazitabira gahunda y’Intore mu biruhuko bazagira uruhare mu kubakira abatishoboye, ubwiherero n’ibindi bikorwa by’amaboko.

Rosemary Mbabazi, Minisitiri w’Urubyiruko yabigarutseho mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2018, cyahujwe no gutangiza gahunda y’Intore mu biruhuko.

Iki gikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Minisitiri Mbabazi ashimangira ko gahunda y’intore mu biruhuko izatanga umusaruro, agasaba ababyeyi kujya baherekeza abagiye mu bikorwa by’Itorero.

Yagize ati: “Twizeye ko tuzabona umusaruro udasanzwe tukaboneraho n’umwanya wo gusaba ababyeyi iyi gahunda y’Intore mu biruhuko mukayigira iyanyu ndetse mukanaherekeza abagiye mu Itorero.”

Yakomeje asaba ababyeyi kurinda abana ntibave mu ishuri ahubwo hakazongerwa umubare w’abazasubira mu ishuri umwaka utaha.

Mbabazi Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko aganira n’itangazamakuru (Foto Kayitare J.P)

Agaragaza kandi ko urubyiruko rutiga, ruzagira uruhare mu gutoza urundi rubyiruko. Ati: “Abatiga bagirwa abatoza kandi na bo barangije amasomo”.

Ashimangira ko abanyeshuri baje mu biruhuko, baje kwagura ubwenge no kugira umusaruro batanga bakoresheje imbaraga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix yasobanuye ko mu karere ka Gicumbi hari ahantu 109 hazatorezwa intore mu biruhuko akavuga ko igikorwa cyo gutoza intore mu biruhuko cyatangijwe ejo tariki 24 Ugushyingo 2018, kizakorerwa mu tugari twose tugize ako karere.

Yagize ati: “Dufite ahantu 109 hazatorezwa intore bivuze ko iyi gahunda y’intore mu biruhuko izakorerwa mu tugari twose tugize Akarere ka Gicumbi. Intore 630 zizatozwa hakurikijwe ibyiciro by’intore.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi akomeza avuga ko urubyiruko ruzagira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge, urubyiruko rwiga n’urutiga rukazaganirizwa kuri gahunda za Leta.

Yongeraho kandi ko urubyiruko ruzakora ibikorwa biruhuza n’abaturage birimo kubakira abatishoboye, kubaka ubwiherero, abakuru na bo bakazaganira n’intore nko kubacira imigani n’ibindi.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko ku rwego rw’igihugu, Uwanyirigira Clarisse avuga ko urubyiruko ari rwo rukwiye gufata iya mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge akongeraho ko iyi gahunda y’Intore mu biruhuko itareba abanyeshuri gusa.

Ati: “Urubyiruko ni twe ba mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge no gukora isuku. Ibi ntibireba abiga ahubwo ni urubyiruko twese. Muzadufashe muri iyi gahunda kugira ngo tuzige indangagaciro nyarwanda ndetse kandi tuzaboneraho n’umwanya wo kwiga kirazira.”

Minisitiri Mbabazi Rosemary (Hagati), Meya wa Gicumbi Ndayambaje Felix (iburyo), Komiseri muri NIC, Twizeyeyezu Josée (ibumoso) n’Umuhuzabikorwa w’urubyiruko Uwiringiyimana Clarisse (Foto Kayitare J.P)

Uwamwiza Gentille, umubyeyi ufite umwana urimo kurangiza amashuri yisumbuye, avuga ko iyi gahunda ari nziza kuko irinda urubyiruko kwirirwa mu bidafite agaciro ahubwo akaba ari umwanya wo kwiga no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati: “Gahunda yo gutoza urubyiruko binyuze muri gahunda y’Intore mu biruhuko bifasha abana bacu kutandagara mu biruhuko ahubwo bikabafasha kwiyungura ubwenge no gukorera igihugu. Iyi gahunda ni nziza turayishimiye.”

Itorero kimwe n’ibikorwa bisaba imbaraga bizakorwa n’intore mu biruhuko rizakorwa mu byiciro bitatu birimo Imbuto (kuva ku myaka 6-12), Indirirarugamba (imyaka 13-18), ikindi kiciro kirimo abafite imyaka 19-30 kikitwa Indahangarwa. Biteganyijwe ko Itorero mu biruhuko rizasoza tariki 20 Ukuboza 2018.

Ibikorwa by’amaboko bizakorwa n’intore bizajya bikorwa inshuro ebyiri mu cyumweru, ku wa Kabiri mbere ya saa sita no ku wa Kane nyuma ya saa sita.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.