Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

MINIYOUTH yahawe Miriyoni zisaga 7 z’amadorari yo gufasha urubyiruko

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 16-05-2019 saa 18:33:32
Minisitiri w'Urubyiruko Mbabazi Rosemary ibumoso hamwe n'umuyobozi Mukuru muri NIRDA Kampeta Sayinzoga basinyana amasezerano agamije gufasha urubyiruko (Foto Gentil)

Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) basinyanye amasezerano y’inkunga ingana na 7,500,000 z’amadorari yatanzwe n’Ikigo cya Repubulika ya Koreya gishinzwe ubutwererane (KOICA) mu rwego rwo gufasha urubyiruko muri gahunda z’iterambere zitandukanye.

Aya masezerano yasinywe hagati y’impande zombi kuri uyu wa 16 Gicurasi 2019, azamara igihe kingana n’imyaka 4 kuva muri uyu mwaka wa 2019 kugeza 2022.

Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, avuga ko iyo nkunga igamije gufasha urubyiruko muri gahunda zitandukanye z’iterambere. Agira ati: “Uwo mushinga ugamije gufasha urubyiruko kwihangira imirimo igera ku 20.000, ufashe urubyiruko mu kumenya ibijyanye n’imyitwarire yarwo mu buzima bw’imyororokere u Rwanda rufatanyijemo n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bikorwa by’abaturage (UNFPA) ndetse na Imbuto Foundation”.

Mbabazi akomeza asobanura ko ikindi ayo masezerano agamije ari ukugira ngo urubyiruko ruhabwe urubuga rwo kuganira mu gutanga ibitekerezo byubaka igihugu, mu byemezo bifatwa haba ku mbogamizi rugifite n’aho rubona ibisubizo byarufasha mu gufata ibyemezo muri politiki zihari z’igihugu.

Ayo masezerano yasinywe ateganywa gushyirwa mu bikorwa n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Minisiteri y’Urubyiruko, Ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA), Imbuto Foundation hamwe na UNFPA.

Mbabazi kandi avuga ko uwo mushinga uzagurwa ukagera no mu bigo by’imyuga (TVET) kugira ngo hafashwe urubyiruko rusanganywe ibihangano cyangwa urwifuza guhanga udushya muri sosiyete mu mirenge yabo, byaba biherereye mu buhinzi, mu burezi no mu buzima busanzwe, bityo ibibazo ruhura na byo ntibifatwe nko kuganya ahubwo bihinduke ibisubizo rugomba gutanga.

Uretse ibyavuzwe hejuru, iyo nkunga inagamije gufasha urubyiruko kwihangira imirimo rushingiye ku mpano zarwo, by’umwihariko hakagurwa ibikorwa MINIYOUTH yakoranaga n’Imbuto Foundation bijyanye n’ubuhanzi kugira ngo abafite ibihangano ariko babura ubushobozi bafashwe kwitoza kandi bahuzwa n’isoko ku byo rukora ndetse n’inganda.

Minisitiri Mbabazi kandi anagaruka ku masezerano yasinywe hagati y’Ikigo gitanga serivisi z’itumanaho mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda (Liquid Telecom) na UNDP mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, mu kurwongerera ubumenyi, hamwe no kongerera ubushobozi imbuga rukoreraho ku rwego rw’igihugu n’urwa Afurika mu kugeza ibyo rukora mu bihugu ikoreramo by’uwo mugabane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Liquid Telecom mu Rwanda Kabeja Alexis avuga ko amasezerano bagiranye na UNDP azafasha urubyiruko kugira ngo rwiteze imbere. Agira ati: “Urubyiruko rukeneye imbuga rukoreraho kugira ngo ibihangano byabo n’ibyo rukora birusheho gukemura ibibazo byaba bihari kandi bigezwe ku masoko.

Aho dukorera hose rero mu bihugu 15 by’Afurika dufitanye imikoranire ku buryo ibyo urubyiruko rw’u Rwanda rukora byahagezwa”.

Kabeja akomeza asobanura ko amasezerano basinyanye na UNDP azafasha urwo rubyiruko kumenyekanisha ibihangano byarwo kandi bikaba ari n’amahirwe ku rundi rwose rw’Afurika aho icyo kigo (Liquid) gikorera muri Afurika kubera ko intego yayo ari iyo kugira ngo Afurika ibe hamwe kandi bizakomeza gukorwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA) Kampeta Sayinzoga, avuga ko yashimishijwe n’amasezerano yasinywe kuko azatuma habaho gufasha abashoramari bahanga ibishya ndetse no kubahuza n’ibigo by’imari kugira ngo banahuzwe n’amasoko.

Ibikorwa nk’ibi bigamije gufasha urubyiruko bitangira mu mwaka wa 2012 byabafashije guhanga imirimo 8000.

Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary ibumoso hamwe n’umuyobozi Mukuru muri NIRDA Kampeta Sayinzoga basinyana amasezerano agamije gufasha urubyiruko (Foto Gentil)

Umuyobozi uhagarariye UNDP mu Rwanda Stephen Rodriques ibumoso hamwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ligwid iburyo Kabeja Alexis (Foto Gentil)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.