Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

MINISPOC yatangije iserukiramuco ryo gusoma 2018

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Feb 6, 2018

Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye batangije iserukiramuco ryo gusoma (Car free day Reading festival) mu nsanganyamatsiko igira iti: “Dusome, twongere ubumenyi, duteze imbere ireme ry’uburezi”.

Abanditsi batandukanye bitabiriye iserukiramuco

Intego rusange yaCar free day reading campaign 2018’ harimo guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu banyarwanda b’ingeri zose, kugaragariza Abanyarwanda ko mu Rwanda hari ibitabo byanditse mu Kinyarwanda; gushishikariza ababyeyi kugurira abana ibitabo, kubaha  umwanya wo kubisoma  no kubatoza kugana  amasomero, guteza imbere uruganda rw’igitabo mu Rwanda.

Seminega Felix, umwe mu bitabiriye iri serukiramuco akaba umwanditsi w’inkuru zishushanyije, avuga ko iri serukiramuco ari umwanya mwiza wo kumenyekanisha ibyo bakora.

Agira ati Uyu ni umwanya mwiza MINISPOC iba iduhaye ngo twereke Abanyarwanda ibyo dukora. Turashishikariza Abanyarwanda kujya bagura ibitabo cyane cyane ababyeyi kujya bagurira abana babo ibitabo”.

Ibyo kandi byagarutsweho na Simbi Immaculée ufite isomero mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, avuga ko ari gikorwa kiza gikangurira abantu b’ibyiciro bitandukanye kurangwa n’umuco wo gusoma wakuze kugenda unengwa ko Abanyarwanda batabyitabira.

Mutangana Steven ushinzwe ishami ry’umuco muri MINISPOC na we ahamya ko iryo serukiramuco rizagira impinduka nziza ku bantu mu bijyanye no kugira umuco wo gusoma nka politiki igihugu gishyize imbere.

Ni muri urwo rwego mu gihe cya “Car free day reading campaign 2018abana, urubyiruko, ababyeyi, abanditsi, abasohora ibitabo, ababigurisha, abakora mu masomero rusange bamuritse ibitabo na servisi, buri wese witabiriye siporo n’abagize umuryango nyarwanda muri rusange bakaba barashishikarijwe kugira umuco wo gusoma.

Guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu gihugu ni ingenzi, dore ko igihugu kiyemeje gushingira iterambere ku bumenyi. Abanyarwanda b’ibyiciro bitandukanye bakaba bashishikarizwa iyi gahunda.