Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

MINISPOC igiye kubyaza umusaruro ahantu 140 ndangamateka

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 22-06-2019 saa 15:30:42
Minisitiri Nyirasafari Esperance iburyo, asobanurira Abadepite gahunda ziri mu kubyaza umusaruro ahantu habitse amateka y'u Rwanda (Foto Samuel M)

Minisitiri w’umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance, yatangaje ko bagiye kwita ku hantu ndangamateka na ndangamuco hagera ku 140 mu gihugu hose, hakarushaho kubungabungwa ari ko habyazwa umusaruro.

Yabitangaje ubwo yagiranaga ibiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, mu rwego rwo kumenya aho Politiki y’umurage ndangamuco na Politiki y’ishyinguranyandiko n’inkoranyabitabo zigeze zishyirwa mu bikorwa.

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere umuco, binyuze mu bigo bine byayo, ahantu ndangamuco na ndangamateka bigaragara ko hasurwa hakaninjiza ahubwo igisigaye ari ukumenya uko hatunganywa abantu benshi bahasure, no kumenya ahandi haba hatarabungabungwa.

Ati “Kugira ngo tubikore ni uko dufite itegeko rigena ibungabungwa ry’umurage ndangamuco n’ubumenyi gakondo, ryo mu 2016. Rizadufasha kumenya ngo ni hehe hagirwa umurage ndangamuco, niba tuhamenye turaharinda gute.

Mu rwego rwo kumenya ahantu hashobora kuba ndangamuco cyangwa ndangamateka, duhereye ku ntara y’Amajyepfo mu bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’iterambere RDB n’ikigo k’ingoro ndangamurage z’u Rwanda; habaruwe ahantu habitse amateka n’umuco ku buryo hazwi, hari ibigomba gukorwa n’uturere n’ibigomba gukorwa n’ikigo k’ingoro z’umurage.”

Yatanze urugero rwo mu Rukari, aho bateganya kuhagura, kuhatunganya hagasubira uko hahoze mu gihe cy’abami.

Ati “Uhageze wakishimira wenda uko hameze uyu munsi ariko dufite gahunda yo kuhagura, kuhatunganya, kongera kuhasubiza uko hari hameze mu gihe cy’abami. Tugiye kuhagira Umurwa w’Abami, ku buryo uzajya uhagera ukamera nk’uwasubiye mu gihe cy’abami.

Ibyo birahongerera agaciro, ubwiza n’abakerarugendo bakaza bakahatinda; dufite na gahunda yo kuhubaka amacumbi ku buryo wajya mu murwa w’abami ukaharuhukira.”

Yakomeje avuga ko nk’uko habaho abantu bagenda basobanurira ba mukerarugendo ibijyanye n’aho bagiye byose, no mu ngoro z’umuco naho hazahugurwa bene abo bantu bakaba abantu bumva neza aho bagiye kwereka abantu igihari n’ikindi uwo bahasanze atabasobanuriye k’inyongera.

Hari kandi ubushakashatsi bumaze kurangira bw’ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku muco bibyara inyungu, aho buzafasha kugira icyongerwamo kugira ngo bifashe ba mukerarugendo.

Hari gutegurwa kandi amateka ya Minisitiri agena ibigize umurage ndangamuco ufatika n’udafatika n’urutonde rw’umurage ndangamuco ufatika n’udafatika, mu buryo bwo kurinda umurage ndangamuco.

Abadepite bagize iyo komisiyo, basabye ko habaho n’ubufatanye n’imiryango itegamiye kuri Leta, iy’abikorera mu kubyaza inyungu ibyo byose kugira ngo birusheho gutanga inyungu zigera kuri benshi, abandi basaba ko aherekanirwa imyidagaduro y’umuco mu masaha y’umugoroba hakongerwa, ku buryo abanyamahanga basuye ahantu hamwe cyangwa ingoro z’umuco bajya babona igituma barushaho kuguma mu gihugu basura ibindi bikorwa bikabakumbuza kugaruka.

Minisitiri Nyirasafari Esperance iburyo, asobanurira Abadepite gahunda ziri mu kubyaza umusaruro ahantu habitse amateka y’u Rwanda (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.