Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Minisitiri w’Urubyiruko ararushishikariza kwitabira ibikorwa byo kwibuka

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Mar 28, 2018

Minisiteri y’Urubyiruko iratangaza ko ifite gahunda yatangiye ifatanyije n’Inama y’igihugu y’urubyiruko kuva mu 2015, yo kwibuka urubyiruko bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary avuga ko urubyiruko mu kwezi kwa kane rwibukana n’abandi banyarwanda ariko mu kwezi kwa Gatanu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi rukabigira umwihariko.

Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, arasaba urubyiruko kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo

Ati “Impamvu tubikora ni ukugira ngo urubyiruko rwibuke bagenzi babo, ikindi ni uko bibuka bati zari imbaraga z’igihugu, iyo ziza kuba zikiriho tuba tugeze kure cyane, ariko banumve ko abo bose bagiye ari ukubera ko hari ubuyobozi bubi, banishimire ubuyobozi tugezeho ariko banibuka. Na none ntiduheranwe n’agahinda tuvuga ngo baragiye, twaratakaye ngo duhere muri icyo gihe, ahubwo tugomba gukora cyane kugira ngo twuse ikivi cyabo.”

Minisitiri Mbabazi avuga ko muri Gicurasi urubyiruko rwibuka urubyiruko bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Akaba ari ho ahera asaba urubyiruko ruba mu Rwanda no hanze kuzitabira ibikorwa byo kwibuka.

Ati “Ndashishikariza urubyiruko aho ruri mu mahanga hose rwegere ambasade aho ziri hafi yabo, abo mu mashuri, mu nzego z’urubyiruko zose, bibuke ndetse n’abari mu Rwanda bumve ko bibareba, birinde amacakubiri kuko amacakubiri ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane iba ku mashyiga. Amashyiga yo muri diyasipora cyangwa mu gihugu cyacu kenshi ni imbuga nkoranyambaga.”

Akomeza asaba urubyiruko kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ngo rukwiye kumva ko ikintu cyo kurwanya abapfobya Jenoside ari icyabo, ntibakirekere abanyapolitiki, ba ambasaderi cyangwa abakuriye diyasipora zabo, ahubwo babigire ibyabo bifatanye n’abandi banyarwanda kwibuka.

Minisitiri Mbabazi agaruka kuri zimwe muri gahunda urubyiruko rukwiye kugira by’umwihariko abanyeshuri batangiye ibiruhuko. Ati “Nibabyuke bage gutunganya inzibutso bakore isuku bafatanye n’abandi gukora imirimo y’amaboko nko kubakira abatishoboye. Urubyiruko rwo muri diyasipora narwo ruzifatanye n’abandi kwibuka, banavuguruze amakuru y’abahakana bakanapfobya Jenoside kuko ubu nitugera muri Mata hari abazandika byinshi cyane, bavuge ibitari byo bitandukanye n’ibiri mu Rwanda, na bo bage batanga ayo makuru.”

Tesi Esther, umwe mu rubyiruko rutuye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, avuga ko nk’urubyiruko ari bo bafite umubare munini mu gihugu ariko ngo kuba ari benshi ni byiza ko bagomba kugira ibikorwa byinshi bigira aho bivana igihugu, bityo uruhare rwabo rurakenewe mu gihe cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside.

Akomeza avuga ko kwibuka ari byiza kandi ko ari amateka atagomba gusibangana. Ati “Iyo twibuka tuba tudashaka kwibagirwa ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tutibutse rero twaba dutesheje agaciro amateka yacu by’umwihariko urubyiruko bagenzi bacu bazize Jenoside.”

Ashimangira ko nk’urubyiruko kugira ngo bashobore kwibuka neza, bamanuka bakajya mu biganiro nabo bakumva uko byagenze, bakumva ubuhamya, cyane ko buri gace mu Rwanda usanga gafite umwihariko wako kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Kwibuka ni byiza kugira ngo dusigasire ayo mateka yacu, tuyigireho agire aho atugeza kandi heza.”

Urubyiruko hirya no hino mu gihugu, mu mpera z’icyumweru gishize rwakoze umuganda udasanzwe aho bakoze ibikorwa byo gusukura inzibutso zishyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.