Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Minisitiri w’Uburezi yasabye IPRC Tumba kugeza ku Banyarwanda ibyo bakora

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Aug 24, 2018

Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugene, yasabye ubuyobozi bw’ishuri rikuru ry’imyuga rya IPRC Tumba riherereye mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo, kugeza ku Banyarwanda ibyiza bakora bituruka mu gushyira mu bikorwa amasomo bigisha abanyeshuri, bikarushaho guhindura ubuzima bw’abantu no kwihutisha igihugu mu iterambere.

Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene yabwiye ubuyobozi bw’Ishuri rya IPRC Tumba ko bakwiye kugaragariza Abanyarwanda ibyiza bakora

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 23 Kanama 2018, ubwo yifatanyaga n’ubuyobozi, abanyeshuri, n’abaterankunga b’ishuri rya IPRC Tumba kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 iryo shuri rimaze rishinzwe mu bufatanye rifitanye n’Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda binyuze mu kigo nterankunga cy’abayapani, JAICA.

Minisitiri Mutimura yasuye ibikorwa abanyeshuri b’iri shuri bakoze mu masomo biga y’ubumenyingiro birimo imbabura zikoresha ingufu zisubiramo hakoreshejwe amakara yo mu mbabura za rondereza akoze mu bisigazwa by’ibiti n’ibitaka, imashini nto zijya ahantu hatandukanye zikora akazi ka muntu “Robots”, imashini zirarira amagi n’ibindi byose bikorwa n’abanyeshuri bize n’abiga muri iryo shuri.

Yagize ati “IPRC Tumba ni ishuri abanyeshuri baryo bakoze ibintu bitandukanye; hari imashini zirarira zigaturaga amagi, ni byiza rero ko n’abandi banyeshuri bose bazajya bakora ibikorwa nka biriya ariko ni urugero bakwiriye kubera izindi IPRC bityo ubumenyi abanyeshuri bavoma babushyire mu bikorwa.

Ubumenyi hano IPRC Tumba bafite ntibwari bwagera hirya no hino ku banyarwanda kugira ngo babumenye; urugero rw’amashyiga ya rondereza, ni ikoranabuhanga rifite akamaro n’agaciro gakomeye, akoreshwa ku mafaranga make kandi adufasha kugabanya ibihungabanya ibijyanye n’ikirere, bigatuma tudatema ibiti byinshi”.

Akomeza agira ati “Ni byinshi bazi bitaragera ku baturage ariko twabasabye ko bazajya bakora imurikagurisha cyangwa imurikabikorwa, kandi ndumva hari gahunda ihari, dufatanyije ni bwo tuzabigeraho”

Umuyobozi w’Ishuri rya IPRC Tumba, Eng. Mutabazi Rita Clemence, yavuze ko mu myaka icumi iryo shuri rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri benshi kandi abenshi bihangiye imirimo kuruta gushaka akazi.

Ati: “Muri iyo myaka icumi hari abasaga 2000 barangije hano mu bihe bitandukanye ndetse n’abandi abagera ku 2000 mu masomo y’igihe gito. Iyo urebye usanga ku kigero kirenze 95% ibigo n’inganda bitandukanye dukorana nabyo bitubwira ko abanyeshuri bacu bahagaze neza.

Uko bagiye barangiza hano, abarenze 60% bagiye babona akazi ariko nyuma bigaragara ko abenshi bagiye mu guhanga imirimo kuruta kujya gushaka akazi ndetse abandi bari gukomeza amashuri kuko haje ibyiciro birenzeho ku byo bari barize ariko bigaragara ko umubare munini w’abarangiza hano iyo batabonye akazi uwo mwanya bahita bo ubwabo bagerageza kwihangira imirimo”.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Miyashita Takayuki, yavuze ko uyu mwaka wari uwa nyuma nkuko amasezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi yabivugaga, ariko bongereye amasezerano.

Ati “Tugiye gukomeza amasezerano y’uyu mushinga, ariko tugomba kubaza JICA ariko ndizera ko tuzakomezanya. Tuzita ku ikoranabuhanga (ICT), ingufu zisubiramo zitangiza ikirere n’amasomo yandi y’ikoranabuhanga (Electronics) bijyanye no kugeza umusaruro wabyo ku baturage no gukorana n’abikorera”.

Umwe mu banyeshuri bakoze imbabura zirondereza amakara zitangiriza ikirere, Igirubuntu Revelien, yagize ati “Dufite ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi ahubwo icyo tubura ni ubufasha bw’ubuyobozi n’ahantu ikigo cyacu giherereye, biradusaba ingufu zo kwigisha ibyo dukora noneho bigatuma dutanga bike kandi dufite byinshi”.