Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Minisitiri w’Ubucuruzi w’u Bufaransa mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 24-10-2021 saa 12:18:14

Minisitiri w’Ubucuruzi n’amahanga no kubaka ubukungu mu Bufaransa Franck Riester, yitezwe kugera mu Rwanda ku wa Kabiri taliki ya 26 Ukwakira 2021, mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe azaba aje gushimangiramo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa mu bukungu.

Biteganyijwe ko Minisitiri Franck Riester azaba agaragiwe n’itsinda ry’abahagarariye ibigo by’ubucuruzi n’ishoramari byo mu Bufaransa bazaba baje kuganira n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma hamwe na bagenzi babo bahagarariye urwego rw’abikorera mu Rwanda.

Biteganyijwe ko mu bo iryo tsinda rizagirana ibiganiro na bo harimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) Habyarimana Béata, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Dr. Ndagijimana Uzziel, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo (MININFRA) Claver Gatete, na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) Ingabire Musoni Paula.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré yemereye itangazamakuru ko urwo ruzinduko rwitezwe ku wa Kabiri ndetse yemeza ko rugamije guteza imbere no gushyigiira umubano mu by’ubukungu hagatiy’ibihugu byombi.

Uretse gusura u Rwanda, Minisitiri Franck Riester yatangaje ko muri iki cyumweru azanasura Uganda na Kenya intego ikaba ari iyo gukomeza gutsura umubano w’u Bufaransa n’Afurika.

Gusa ntiyashatse kwemeza niba hari amasezerano ateganyijwe gusinywa muri urwo ruzinduko rubanzirizwa n’urundi rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa akaba ashinzwe n’u Burayi Jean-Yves Le Drian uza kuba uri i Kigali kuri uyu wa Mbere taliki ya 25 Ukwakira 2021.

Minisitiri Jean-Yves Le Drian we araba yitabiriye Inama ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) itegura Inama mpuzamahanga ihuza EU na AU iteganyijwe muri Gashyantare 2022.

U Rwanda n’u Bufarasa bimaze gutera intambwe ishimishije mu kuvugurura umubano nyuma y’ubushake bwa Politiki bwagaragajwe na Guverinoma zombi zirangajwe imbere n’Abakuru b’Ibihugu.

Muri Gicurasi uyu mwaka Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yasuye u Rwanda, akaba yaremeye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akanifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ashimangira ko abayikoze bacyihishe mu Bufaransa bazagezwa imbere y’ubutabera bidatinze.

Nyuma y’uko kwiyemeza, abenshi mu bari bamaze igihe bihishe mu Bufaransa batangiye gukurikiranwa ndetse na dosiye zari zarasubitswe zitangira kuburwa.

Indi ntambwe yari iyo gukora ubushakashatsi no kugaragaza ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa mu gushyigikira Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bukaba bwaravuyemo raporo yasohowe ku ruhande rw’u Rwanda ndetse n’indi yakozwe ku ruhande rw’u Bufaransa.

Uru ruzinduko rwa Minisitiri Franck Riester ruje rukurikiye urwo yagiriye mu gihugu cya Tanzania muri iki cyumweru, aho yaganiriye n’abagize Guverinoma ku ngamba zo guteza imbere ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo urw’ubuhinzi, ubukungu bushingiye ku mutungo w’amazi, ubwikorezi, ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, ingufu, guteza imbere ibyanya byahariwe inganda, ubuhinzi bwo mu mazi, ubukerarugendo n’amahoteli n’ibindi.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.