Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Minisitiri wo muri Zimbabwe yashimye uburinganire buri Rwanda

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 05-10-2018 saa 06:06:52
Minisitiri Nyoni Sithembiso wo muri Zimbabwe na Mukabalisa Donatile, Perezidante w'Umutwe w'Abadepite b'u Rwanda (Ifoto/Twagira Wilson)

Minisitiri ufite uburinganire mu nshingano muri Zimbabwe asanga u Rwanda ari kimwe mu bihugu birimo uburinganire bwo ku rwego rwo hejuru ku rwego rw’Isi.

Nyoni Sithembiso ukomoka mu ishyaka ZANU PF yongeyeho ko iby’uburinganire bw’abagabo n’abagore bikiri inyuma mu gihugu cyabo, bityo bakaba bakwiye kwigira ku Rwanda.

Yabwiye abanyamakuru ati “U Rwanda rwateye intambwe nziza mu guteza imbere ihame ry’uburinagire, atari ku rwego rwa Afurika ahubwo no kurwego rw’isi, hari byinshi twigiye ku Rwanda, nko kuba bishingiye kubushake bwa politike.”

Uyu muminisitiri ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura kuri uyu wa Kane, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda.

We n’intumwa ayoboye bakiriwe ndetse bagirana ibiganiro na Perezidante w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donathile, wari kumwe na bamwe mu badepite.

Minisitiri Nyoni Sithembiso wo muri Zimbabwe asuhuzanya na Mukabalisa Donatile Perezidante w’Umutwe w’Abadepite b’u Rwanda (Ifoto/Twagira Wilson)

Uru ruzinduko rubaye mu gihe Inteko nshya iherutse kurahirira manda ya kane yitegura gutangira imirimo yayo kuri uyu wa Gatanu.

Bimwe mu byo Depite Mukabalisa yaganiriye n’abo bashyitsi, ni ukunoza imikoranire hagati y’ibihugu byombi, n’intambwe u Rwanda rwateye mu guteza imbere abagore.

By’umwihariko, abagore bihariye imyanya 61,3% mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite.

Usibye guteza imbere abagore, Hon Sithembiso ahamya ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwakoze ibyiza byinshi birimo no kongera kubanisha abanyarwanda.

Ati “Ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge byavuye hafi ku busa, none ubu bikaba bigera hafi kuri 100%, ni byiza rero kandi uru rugero rwiza tuzarujyana iwacu tubyigishe abanyazimbabwe, aya masomo bayashyire mu bikorwa ariko byose bishingire ku mategeko meza azashyirwaho.”

Minisitiri Nyoni Sithembiso (wa gatatu uturutse ibumoso) na Depite Mukabalisa Donatile (uri iburyo bwe) baganira ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura

Naho Perezidante w’Umutwe w’Abadepite, Mukabarisa Donathille, avuga ko mu byo baganiriye harimo ubufatanye n’imikoranire inoze hagati y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi.

Yagize ati “Mu byo twaganiriye harimo aho u Rwanda rugeze mu guteza imbere umugore, n’icyerekezo u Rwanda rugezeho nyuma y’amateka mabi.”

 

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.