Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Minisitiri w’Intebe yibukije indangagaciro ziranga umushinjacyaha mwiza

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 02-07-2019 saa 18:08:37
Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente Edouard uwa gatanu uturutse ibumoso, abanjirijwe n'umushinjacyaha mukuru Mutangana Jean Bosco akurikiwe na Minisitiri w'Ubutabera Busingye Johnston (Foto Gisubizo G)

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yagaragarije abashinjacyaha bashya binjiye mu mwuga kurangwa n’indangagaciro zigomba kuranga umushinjacyaha mwiza igihugu kifuza, abibutsa ko ari zo zizabafasha kunoza akazi kabo neza no kwirinda kugwa mu byinyuranye na zo.

Ni mu muhango wo kwakira indahiro z’abashinjacyaha barindwi barahiye tariki ya 2 Nyakanga 2019, baherutse gushyirwaho n’Inama y’abaminisitiri yateranye ku ya 3 Mata 2019.

Ni abashinjacyaha bo ku rwego rwisumbuye ari bo Madamu Mutanguha Marie Josee, Gafishi Rukema Samy; abashinjacyaha bo ku rwego rw’ibanze ari bo Nzeyimana Maximilier na Niyonkuru Jeanine hakaba n’abashinjacyaha bagengwa n’amasezerano ari bo Niyonshuti Marcel, Ndorimana Leonard na Nzayisenga David.

Minisitiri w’Intebe yababwiye ko ikizere bagiriwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu batagomba kugitatira cyangwa kugipfusha ubusa.

Ati: “Umurimo w’ubushinjacyaha ni umurimo ukomeye, usaba ubwitange kandi ugasaba no gushyira mu gaciro kubera inshingano ziremereye zo kubahiriza uburenganzira bwa muntu ari na yo mpamvu musabwa kuzubahiriza mutabogama nk’uko bikubiye mu ndahiro mugiriye imbere yacu twese, hagamijwe gutanga ubutabera bunoze kandi kuri bose nk’uko inshingano zanyu zibibasaba.”

Yabibukije ko hari indangagaciro z’ingenzi zigomba kuranga umushinjacyaha mwiza ari na we igihugu kifuza kandi abo basanze mu kazi bazabafasha kukinjiramo neza.

Dr. Ngirente ati: “Nzi neza ko izo ndangagaciro mwese musanzwe muzizi, ariko wenda nagira ngo ngire izo nongera kwibutsa, ko ari ugukora akazi kanyu kinyamwuga, guhora murangwa n’ubunyangamugayo, hari ukwirinda ruswa n’ikimenyane n’ibindi bisa nabyo, hari ukwirinda itonesha mu kazi n’ikenewabo umunsi ku wundi, gukorana neza n’izindi nzego, gutanga serivisi nziza kandi yihuse, gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo ribafashe kwihutisha akazi ko gutahura abanyabyaha kandi bikaba bishingira ko abanyabyaha na bo ubwabo basigaye bifashisha ikoranabuhanga, bikaba bisaba ko mwe murikoresha ku buryo bufatika kandi umunsi ku wundi mu kazi kanyu.”

Mu madosiye urwego rw’ubushinjacyaha busabwa guhora bwitaho arimo ajyanye n’umutekano w’igihugu, ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, ibyaha byambukiranya umupaka, ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, ibirebana n’ubujura bw’ibikoresho by’Abanyarwanda mu ngo zabo ndetse n’aho batuye n’aho bakorera n’ibindi byaha byiganjemo ibikorerwa ku ikoranabuhanga.

Umutanguha Marie Josée, warahiriye kuba umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye yabwiye itangazamakuru ko bagiye gufatanya na bagenzi babo basanze mu kazi bagakora neza bakoresheje umutimanama ariko kandi bakaba inyangamugayo.

Ati: “Nk’uko indahiro twakoze ibivuga, gukorana umwete n’umurava kugira ngo dufashe bagenzi bacu kugera ku nshingano z’ubushinjacyaha. Hari ibyaha byugarije igihugu cyacu muri rusange nk’ibyaha bimunga ubukungu bw’ibihugu, ibyaha by’iterabwoba, ibyaha by’ibiyobyabwenge; nakongeraho n’ibyaha by’ihohoterwa kuko nabyo ari ibyaha ubungubu byugarije igihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo barwanye ibyaha bya ruswa bisaba gukoresha ubunyangamugayo, hagatangwa ubutabera bunoze kuri buri wese, bikazatuma birinda ruswa bakagera ku nshingano zabo neza.

Mugenzi we Nzeyimana Maximilier, yavuze ko azagerageza gukorana na bagenzi be kugira ngo ibyaha by’ibiyobyabwenge bihashywe cyane bigabanuke ashimangira ko ari ubwa mbere yumvise ibijyanye n’itonesha mu kazi ariko biramutse bigaragaye ni ukubirwanya bivuye inyuma kuko buri wese agomba kubona ibimukwiriye.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard uwa gatanu uturutse ibumoso, abanjirijwe n’umushinjacyaha mukuru Mutangana Jean Bosco akurikiwe na Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston (Foto Gisubizo G)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.