Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Minisitiri w’intebe yasabye inzego z’ibanze kwirinda gutekenika imibare

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 07-01-2019 saa 10:39:19
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard mu bihe byashize

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yibukije ko hariho itegeko rihana itekinika, asaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze kwirinda gutekinika imibare y’ibikorwa.

Yabisabye abagize inzego z’ibanze ku rwego rw’akarere bateraniye mu nama y’iminsi ibiri y’Ihuriro rihuza abayobozi b’inzego z’ibanze na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iri kubera mu Karere ka Bugesera.

Yavuze ko mu gihe bateraniye gushaka icyarushaho kwihutisha imikorere n’imikoranire mu iterambere ry’abaturage hari ibintu abayobozi b’inzego z’ibanze basabwa kwibandaho birimo kugaragaza uko inzego z’ibanze zarushaho kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere 2017-2024, hakaza no kwirinda gutekenika imibare y’ibikorwa.

Ati “Hari kandi igenamigambi ry’ibikorwa by’inzego z’ibanze bigomba iteka gushingira ku mibare ifatika kandi itabeshya, ndetse n’amakuru byanyabyo. Aha ndifuza kwibutsa ko ubu hashyizweho itegeko rihana abatanga imibare igaragaza ibikorwa itari yo kuko ituma igihugu gikora igenamigambi ridakemura ibibazo by’abaturage. Uyu muco utari mwiza bamwe bita gutekenika ugomba gucika burundu. Nkaba ngira ngo nemeze ku mugaragaro ko Guverinoma y’u Rwanda itazigera yihanganira umuyobozi uwo ari we wese uzatanga imibare y’ibikorwa itari yo.”

Yasabye kandi buri muyobozi wese ko mbere yo gutanga imibare yajya abanza akabitekerezaho ndetse akagenzura ko imibare agiye gutanga isobanutse kandi ihuye n’ukuri kw’ibyakozwe.

Mu bindi Minisitiri w’intebe yabukije abateraniye muri iyo nama barimo n’abahagarariye izindi nzego za Leta zigira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’abaturage ko iyo inzego z’ibanze zujuje neza inshingano zazo kandi hakaba n’imikoranire myiza hagati yazo n’inzego zo mu butegetsi bwiza bwa Leta, abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange, umusaruro mwiza uhita wigaragaza.

Yakomeje avuga ko igihe nanone iyo inzego z’ibanze zikoze nabi nabyo bidatinda kwigaragaza.

Ati “Ibikorwa byakagombye kwihutisha abanyarwanda mu iterambere ryabo biradindira, bityo n’iterambere ryifuzwa ntirigerweho.”

Ibindi abayobozi bose bateraniye muri iyo nama basabwe birimo gufata ingama ku kibazo cy’abana bata amashuri, kunoza servisi z’ubuvuzi, kwigira hamwe uko abaturage barushaho guhabwa serivis nziza, ikigero kikazamuka.

Ikibazo cyo kuruta kwita ku batishoboye, mu nkunga bagenerwa na Leta na cyo ni kimwe mu byo iyo nama yasabwe kwitaho cyane.

Bamwe mu bayobozi b’uturere bahamirije itangazamakuru ko hari igihe hatabaho gukorana bya hafi hagati yabo cyangwa n’abafatanyabikorwa bityo bikadindiza iterambere ry’abaturage ari naho hava gutanga imibare itari yo.

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, agira ati “iyo inzego zose zitateguranye neza umuhigo ngo ziwukurikirane zose ziri hamwe rimwe na rimwe ni nabyo bituma haba icyo kibazo cyo kugaragaza imibare itari yo. Umunyamabanga Nshyingwabikorwa w’akarere ka Huye, Nshimiyimana Vedaste ahamya ko gutekenika byaterwa no kutaba intore ariko akenshi bigaterwa n’inyungu z’ubikora, agahamya ko bizacika igihe abakozi bakoze inshingano zabo neza ariko n’abagenzuzi bakaba maso ku gihe ikintu kizarangirira.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.