Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

Minisitiri w’Intebe yagaragaje inzitizi ziri mu buhinzi bw’Afurika

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Sep 6, 2018

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yagaragaje ibidindiza ubuhinzi ku mugabane w’Afurika, avuga ko kugira ngo uyu mugabane utere imbere habaho no gushora imari mu ikoranabuhanga, urubyiruko rukabona akazi mu nzego zose.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, asobanura icyatuma Afurika itera imbere mu buhinzi, yavuze ko ikoranabuhanga mu buhinzi ryashyirwa imbere (Foto Primature)

Ibi yabigarutseho ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 05 Nzeri 2018 ubwo yatangizaga inama y’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRF), irimo kubera i Kigali.

Dr. Ngirente yagaragaje ko Umugabane w’Afurika ugifite inzitizi zo gukora ubuhinzi bwa kijyambere, aho abahinzi batabona igishoro gihagije, kutabona isoko, ndetse no kudakoresha imashini zifashishwa mu buhinzi. Yavuze ko ubuhinzi bw’Umugabane w’Afurika buzagera ku yindi ntera mu gihe haba hafashwe ingamba zituma habaho uburyo bw’ibikorwa bifatika.

Yagize ati “Tudafite ubuyobozi n’ingamba zihamye, Afurika ntiyagera ku iterambere ishaka. Hakenewe ishoramari mu ikoranabuhanga, gushyira imbaraga mu gutangaza ibyo dukora ndetse n’urubyiruko rugakora, ntiruhugire mu buhinzi gusa ahubwo rugakora n’ibindi bifite agaciro.”

Akomeza avuga ko inama y’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi iziye igihe, mu gihe Umugabane w’Afurika wihaye ingamba zo guteza imbere ubuhinzi no kurwanya inzara. Ibi bibazo ni ibyo kuganirwaho kuko ni kimwe mu byahindura Afurika mu myaka 50 iri imbere nk’uko bikubiye muri gahunda y’Afurika Yunze Ubumwe ya 2063.

Minisitiri w’Intebe yakomeje avuga ko zimwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yihaye kugira ngo habeho impinduka mu buhinzi, ngo ni uko umusaruro w’ubuhinzi ugomba kujya uzamukaho 10% buri mwaka.

Ashimangira ko ibyo bizatuma hahangwa imirimo ikibazo k’ibiribwa kigakemuka, ikindi kandi inganda zishingiye ku buhinzi zizagenda zivuka. Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kujya ikorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo gahunda z’ubuhinzi zishyirwe mu bikorwa.

Dr Kalibata Agnes, umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi, avuga ko Umugabane w’Afurika ukeneye kugira ubuyobozi buhamye kandi ugakorana n’abikorera ku giti cyabo kugira ngo abakora umwuga w’ubuhinzi na bo bashobore gutera imbere. Ati “Abikorera ku giti cyabo bafite uruhare rukomeye mu gutuma ubuhinzi bw’Afurika butera imbere.” Agasaba ko bashyira ingufu mu gushora imari mu buhinzi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, Dr Mukeshimana Geraldine, yabwiye itangazamakuru ko ubuyobozi bwiyemeje gutuma habaho iterambere ry’ubuhinzi. Ashimangira ko abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi mu Rwanda ari 70%, akaba yizeye ko iyi nama hari icyo izungura abahinzi bo mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange.

Inama Nyafurika iharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRF), yatangiye ejo hashize ku wa Gatatu tariki 05 Kamena 2018 ikazasoza ku wa Gatandatu tariki 08 Nzeri 2018, ikaba yaritabiriwe n’abarenga ibihumbi bibiri baturutse hirya no hino.