Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Minisitiri w’Intebe yafunguye uruganda rwa Nzove I rutanga m3 40.000 ku munsi

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 06-05-2019 saa 17:19:59
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, mu muhango wo gutaha inganda zitunganya amazi za Nzove

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, ari kumwe n’abandi bayobozi, yafunguye ku mugaragaro uruganda rw’amazi rwa Nzove ya mbere, Nzove I WTP, rutunganya amazi angana na metero kibe (m3 ) ibihumbi 40 ku munsi, ataha n’imirimo yo kwagura uruganda Nzove II WTP na rwo rutanga m3 ibihumbi 40 ku munsi.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 6 Gicurasi 2019 ahasanzwe hari uruganda rutunganya amazi rwa Nzove ruherereye mu Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.

Dr. Ngirente yavuze ko Nzove I WTP nshya ifite ubushobozi bwo gutanga amazi meza angana na metero kibe ibihumbi 40 ku munsi naho Nzove II WTP na yo yiyongereyeho metero kibe ibihumbi 15 igira ubushobozi bwo gutunganya metero kibe ibihumbi 40 ku munsi.

Ati “Ibi ni igisubizo kuri bamwe mu baturage bacu batuye Umujyi wa Kigali batajyaga bagerwaho n’amazi uko bikwiye.”

Yakomeje avuga ko ugereranyije n’amazi akenewe ku munsi mu Mujyi wa Kigali angana na metero kibe 143.668 bigaragara ko abatuye Umujyi wa Kigali bose bagombye kuba bagerwaho n’amazi ariko hakiri imbogamizi zibitera.

Ati “Zimwe mu mpamvu z’ingenzi zibitera ni imiyoboro y’amazi mito kandi ishaje, izindi mpamvu ni uko abatuye Kigali bagenda biyongera ndetse n’ibikorwa remezo bikenera amazi bikaba bikomeza kwiyongera kubera amajyambere y’umugi yihuta ari nako tubyifuza.

Uko kwiyongera twifuza kw’amajyambere y’umugi ntikwakagiye akenshi kujyana n’uko ibikorwa by’amajyambere byongerwa kuko kubikora bisaba umwanya munini.”

Yagaragaje ko mu gukemura icyo kibazo mu buryo burambye, hatangijwe imishinga itandukanye yo kubaka, kwagura no gusana ibikorwa remezo by’amazi, kugira ngo amazi agere ku baturage bose mu 2024.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yasobanuye ko inganda za Nzove zose zifite ubushobozi bwo gutunganya no gutanga amazi angana na metero kibe ibihumbi 150 ku munsi.

Uyu mushinga wo kubaka Nzove II no kwagura Nzove I washyizwe mu bikorwa n’ikigo cy’Abanyamerika Culligan International EACA kuri miriyoni zirenga 40 z’amadorari y’Abanyamerika, asaga miriyari 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

WASAC ishimangira ko amazi yose akenewe mu Mujyi wa Kigali ahari ariko ikirimo gukorwa ari ukubaka ibikorwa remezo byo kuyageza aho byari ikibazo kugera harimo nka Remera, Gikondo, Kanombe n’ahandi mu Mujyi wa Kigali ku buryo imirimo izarangira mu 2022.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, mu muhango wo gutaha inganda zitunganya amazi za Nzove

Ari kumwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Gatete Claver, n’Umuyobozi wa WASAC Eng Aime Muzola, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yafunguye ku mugaragaro uru ruganda

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.