Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yifatanyije n’uw’u Bubiligi kwibuka Ingabo 10 z’Ababiligi

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 08-04-2019 saa 15:50:00
Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente Edouard na Minisitiri w'Intebe Charles Michel, ubwo bageraga ahiciwe ingabo 10 z'Abibiligi (Foto Primature)

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yifatanyije n’intumwa z’u Bubiligi ziyobowe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu Charles Michel mu kunamira abasirikare 10 b’Ababiligi biciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabaye kuwa 8 Mata 2019. Mu ijambo rye, Dr. Ngirente yagize ati « Abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye biciwe hano i Kigali ku munsi wa mbere wa Jenoside, mu gihe bari baje mu Rwanda mu mugambi w’amahoro. Tuzakomeza kubibukira ku muhate wabo n’ubwitange bwo kurwanya ikibi. »

Yakomeje avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwiyemeje guhanga amaso ahazaza. Ati « Kimwe cya kane k’ikinyejana nyuma ya Jenoside, u Rwanda rwiyemeje guhitamo kwerekeza amaso ahazaza, rushaka ubuzima bwiza bw’abarutuye. U Bubiligi buri gihe bwabaye ku ruhande rw’igihugu cyacu muri iyo nzira ndende yo kongera kwiyubaka. »

Dr. Ngirengte yashimiye Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel n’itsinda ryamuherekeje mu Rwanda, aho bifatanyije n’Abanyarwanda mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yashimiye kandi Minisitiri w’Intebe w’u Bubibiligi ku bw’ubwufatanye buri hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda n’u Bubiligi

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel, yagize ati « Hashize imyaka 25 abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye bishwe kinyamaswa. Hari kandi Ababiligi b’abasivili 12 na bo bishwe urupfu nk’urwo. Turabibuka hamwe n’imiryango yabo, n’ingabo z’ababiligi, hano muri Camp Kigali ».

Charles Michel, ku munsi wabanje, ku wa 7 Mata, yari yahuye n’abakomoka mu miryango y’abakozi umunani bahoze bakorera ambasade y’u Bubiligi i Kigali bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’abakomoka mu miryango y’abasivili b’Ababiligi nabo biciwe mu Rwanda muri kiriya gihe. Yarababwiye ati « Turi kumwe namwe tubabwira ko tubakunda, kandi tubifuriza gukomera muri ibi bihe bitoroshye byo kwibuka. »

Uyu muhango kandi wari witabiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi Jean-Claude Juncker, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika Moussa Faki Mahamat, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifarasanga Madamu Mushikiwabo Louise, n’abandi bari baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard na Minisitiri w’Intebe Charles Michel, ubwo bageraga ahiciwe ingabo 10 z’Abibiligi (Foto Primature)

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.