Minisitiri w’Ingabo yakemuye ikibazo cy’ibirayi

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 16-11-2018 saa 16:25:19
Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Murasira Albert (imbere) yasuye amakoperative y'abahinzi b'ibirayi ( Ifoto Iyaremye Y.)

Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Murasira Albert nyuma y’uko agizwe imboni y’Akarere ka Rubavu yatangiye urugendo muri ako karere.

Yasuye amakoperative y’abahinzi b’ibirayi, yumva ibibazo birimo ndetse abiha umurongo by’umwihariko ku kwishyurira abahinzi ku gihe no kurwanya abamamyi.

Bimwe mu bibazo abahinzi b’ibirayi mu mirenge ya Bugeshi na Mudende bamugejejeho harimo kuba batinda kwishyurwa.

Bavuga ko bitwara icyumweru kugira ngo babashe kwishyurwa mu gihe baba batanze umusaruro w’ibirayi, bakagorwa no kubona inyungu kandi bashoye menshi n’ibindi.

Mudenge Boniface, umuturage wo mu murenge wa Bugeshi, akaba n’umwe mu bahinzi agira inama bagenzi be gukurikiza gahunda iba yashyizweho na Leta bakirinda abamamyi babahombya.

Yagize ati: “Ubundi hano ibirayi twabigurishaga amafaranga y’u Rwanda 60 ku kiro ariko ubu turi kubigurisha 120 ntimurashima muracyashaka kubigurisha uko mwabigenzaga mu kajagari kahozeho kandi byose biterwa n’ababyungukiragamo ubu batabasha kubona amafaranga nka mbere, ndabasaba kwizera Leta kuko igamije inyungu z’umuturage.”

Murenzi Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu avuga ko abaturage bafite ikibazo cy’abantu bahoze bungukira mu bucuruzi bw’ibirayi bigatuma abahinzi badatera imbere gusa ngo gahunda iriho ni uko umuhinzi atezwa imbere n’ubuhinzi.

Yagize ati: “Ikibazo gihari ahanini abahinzi bafite ni abantu baza bakabafatirana mu murima, bakabaha amafaranga, bakabagurisha kuri make, ibirayi bitaragera ku makoperative, inaha babita abamamyi ariko ubu umuhinzi ubasha kujyana ibirayi ahabugenewe ahabwa amafaranga yagenwe na ho ibindi biterwa n’abahoze bungukira mu birayi akaba ari bo bagenda babwira abahinzi ibitajyanye na gahunda.”

Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Murasira Albert (imbere) yasuye amakoperative y’abahinzi b’ibirayi ( Ifoto Iyaremye Y.)

Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Murasira Albert yatanze ikizere ko abahinzi b’ibirayi bagiye kujya babona amafaranga yabo bitarenze iminsi 3, bikazarangira bayabona umunsi bagurishirijeho.

Yagize ati: “Ikibazo mufite nakimenye ni ukubona amafaranga yagenwe, mukayabona vuba kandi ku gihe ni cyo kibazo mufite kandi ndabizeza ko twagifatiye umurongo, ubu mugiye kugenda muyabona, duhereye ku minsi itatu kandi ndabizeza ko muzajya muyabona ako kanya mukizana umusaruro.”

Akomeza agira ati: “Kutabishyurira ku gihe tugiye kubihagurukira kuko ni byo bituma bamwe bemera udufaranga duke gahunda yashyizweho ntiyubahirizwe, kandi tuzabikurikirana kuko twafashe umwanzuro.”

Minisitiri akomeza avuga ko umuhinzi yakagombye gutezwa imbere n’ibyo akora, akihaza, akanasagurira amasoko, kandi ngo isoko rirahari.

Abasaba kwizigamira kuko bibabaje kuba umuntu agurisha umusaruro hanyuma akaza kwikopesha ifumbire.

Yagize ati: “Nge nayoboye koperative ya Zigama CSS ndashaka ko namwe mutangira kwizigamira ku buryo bitangira mu makoperative kandi nzabereka uko bizabageza kure mu iterambere kandi ndabibizeza kuko mbifitemo uburambe.”

Iyi nama ibaye nyuma y’aho Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ishyiriyeho ibiciro bigiye kwifashishwa muri iki gihe aho isaba ko byubahirizwa.

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.