Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Minisitiri w’Ingabo wa Congo Brazzaville yasabye ko abakoze Jenoside bakurikiranwa

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 11-04-2019 saa 09:14:35
Minisitiri w’Ingabo wa Congo Brazzaville yasabye ko abakoze Jenoside bakurikiranwa

Mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorwe Abatutsi cyabereye muri Congo Brazzaville, Minisitiri w’ingabo muri icyo gihugu, Gen. Charles Richard Mondjo yihanganishije Abanyarwanda ndetse avuga ko abagize uruhare muri Jenoside bagomba gukurikiranwa.

Gen. Mondjo yongeyeho ko bazafatanya n’Isi yose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ikindi cyose cyatuma Jenoside yongera kubaho. Ati “Abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bihishe muri Congo Brazzaville bagomba gukurikiranwa.”

Yashimiye u Rwanda n’Abanyarwanda ku ntera igaragara mu iterambere bamaze kugeraho, avuga ko ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bagezeho ari isomo ryiza ku mahanga.

Gen. Mondjo yasoje ashima umubano mwiza uri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, ashimangira ko batazahwema kongeramo imbaraga aho bikenewe nko mu gucyura impunzi, no gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baba babarizwa muri Congo Brazzaville n’ahandi.

Umuhango wo kwibuka muri Congo Brazaville witabiriwe n’abasaga 300 barimo abagize Guverinoma ya Congo, Abasenateri n’Abadepite, abahagarariye ibihugu byabo muri Congo Brazzaville, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, inshuti z’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango, Ambassaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Dr. Jean Baptiste Habyalimana, yagarutse ku mpamvu yo kwibuka, aho yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigamije kunamira abazize Jenoside, kubasubiza icyubahiro bambuwe ndetse no kwifatanya n’imiryango y’abarokotse Jenoside. Yanavuze kandi ko kwibuka ari uburyo bwo kwerekana ko ikiza cyatsinze ikibi, ko Abanyarwanda bafite ikizere cyo kubaho.

Ati “Uruhare rw’urubyiruko, ni ngombwa mu gusigasira no kurinda umurage w’ubumwe ndetse n’ibindi u Rwanda rwagezeho muri iyi myaka 25 ishize. Twibuka kugira ngo dukangurire buri muntu wese kwifatanya natwe kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Abandi batanze ubutumwa muri uyu muhango, ni Anthony K.O Boamah, uhagarariye ibikorwa by’Umuryango w’abibumbye Muri Congo Brazzaville, wasomye ubutumwa bw’umunyamabanga mukuru wa Loni.

Minisitiri w’Ingabo wa Congo Brazzaville yasabye ko abakoze Jenoside bakurikiranwa

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.