Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Minisitiri Vincent Munyeshyaka yashimiye Chorale de Kigali

Yanditswe na admin

Ku ya 20-12-2017 saa 07:54:21
Iyi ni Korali ya Kigali ubwo iheruka gutaramira abantu

Ubwo korali ya Kigali « Chorale de Kigali » yakoreraga igitaramo mu Mujyi wa Kigali muri Kigali Conference and Exhibition Village bakunda kwita Camp Kigali, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Vincent Munyeshyaka yayishimiye ko yamutumiye ikaba yaranateguye igitaramo cyiza cyashimishije abantu.

Mu ijambo rye yavuze kandi ko Abanyarwanda baramutse babayeho mu buzima bwa gikirisito  amahoro yarushaho kuganza.

Yagize ati «Abanyarwanda babayeho mu buzima bwa  gikirisito amahoro yarushaho kuganza.»

Aya magambo  Minisitiri Munyeshyaka yayavuze nyuma yo kubona umunzero  n’akanyamuneza ku  bari muri icyo  gitaramo byari biturutse ku buryo korali yabaririmbiraga.

Yashimiye kandi abanyacyubahiro bari aho, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bari bitabiriye icyo gitaramo anashimira Abanyarwanda bari bitabiriye igitaramo n’abandi bose muri rusange abifuriza kuzagira Noheli nziza n’umwaka mushya muhire  wa 2018.

Dr Albert Nzayisenga, Umuyobozi w’iyi korali yashimiye abitabiriye igitaramo cyabo anashimira korali uburyo yateguye igitaramo cyiza cyaranzwe n’udushya twinshi twiza twari tugendereye gushimisha abitabiriye igitaramo turushaho kubinjiza neza mu minsi mikuru ya Noheli  n’Ubunani.

Ati «Ubusanzwe  Chorale de Kigali  irabaririmbira mukanyurwa, muri iki gitaramo hagaragayemo agashya ko kuririmbira abana  mu buryo  budasanzwe tunaririmbira n’abakuru mu majwi meza ahanitse baranyurwa.»

Yongeye gushimira kandi ababafashije  mu gikorwa cyo gutegura  icyo gitaramo. Iki gitaramo cya korali ya Kigali cyabaye mu mpera z’icyumweru cyatambutse ku ya 17 Ukuboza 2017.

Chorale de Kigali yabayeho kuva mu 1966. Mu mwaka wa 2016 ni bwo yizihije Yubile y’imyaka 50 imaze iririmbira Imana.

Buri mwaka itegura  igitaramo cyitwa “Christmas Carols”  kikaba ari igitaramo kiba kigizwe n’indirimbo za Noheli. Iyi korali ubu igizwe  n’abantu 124.

NKUNDIYE ERIC BERTRAND

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.