Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Minisitiri Uwacu yemeje ko Sitade ya Nyanza igiye kubakwa

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Jun 23, 2018

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye tariki 21 Kamena 2018, Minisitiri w’Umuco na Siporo “MINISPOC”, Uwacu Julienne yerekanye ko abaturage b’Akarere ka Nyanza bazabona Sitade yo gukoreraho Siporo.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne wavuze ko mu karere Nyanza kimwe n’ahandi mu turere dutandukanye hazubakwa sitade

Iyi ni Sitade yari yatangiye kuvugwa mu 2010 ariko  ibyayo bisa n’ibyibagiranye nyuma y’iyubakwa rya sitade mpuzamahanga ya Huye.

Uwacu avuga ko ibikorwa byo kubaka Sitade ya Nyanza byahagaze nyuma yo kureba ubushobozi n’abaziyikenera bituma batekereza kuzahubaka Sitade yo ku rwego rw’akarere aho kuyigira iyo ku rwego rw’igihugu.

Ati: “Igitekerezo gitangira cyari ukubaka Sitade Olempike ariko uko imyaka yagiye ishira, tunasuzuma tukareba ibikorwaremezo dushyiraho n’uko bikoreshwa n’umusaruro bitanga, twasanze abatuye Nyanza bakwiye kugira ibikorwaremezo ariko byo ku rwego rw’akarere. Sitade zubakwa tuzihuza n’ubunini n’umubare w’abazikoresha n’umusaruro uzavamo”.

Minisitiri Uwacu yerekana ko iyi Sitade y’akarere izubakwa nyuma y’izihutirwa zimaze igihe zaremerewe abaturage zo mu Karere ka Ngoma, Bugesera na Nyagatare.

Ati:Tumaze kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza twemeranyije ko tuzubakayo Sitade y’akarere gusa nk’uko mubizi nta bwo Sitade zose zabasha kuzurira rimwe. Hari uturere nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemeye kubakira Sitade kandi bimaze igihe, ni mu turere tw’Iburasirazuba, intara idafite igikorwaremezo kinini cya siporo, no mu ngengo y’imari y’uyu mwaka birimo, twagiranye amasezerano n’abubaka bamaze gutangira akazi”.

Yakomeje avuga ko Sitade ya Nyanza kimwe n’ahandi mu turere baratabona ibikorwaremezo  biri muri gahunda. Yavuze ko bashima Akarere ka Nyanza katangiye kwiyubakira ubwako bimwe mu bikorwaremezo bya siporo  bakeneye cyane harimo  nk’ibibuga bya Tennis  n’ibindi. Uwacu akaba asanga ibiri mu gishushanyombonera cy’Umujyi wa Nyanza hari bimwe bigenda bikemuka.