Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

Minisitiri Sezibera yagaragaje uko umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu wifashe

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 20-11-2018 saa 17:17:59
Minisitiri w'Ububanyi nAmahanga nUbutwererane Dr Richard Sezibera mu kiganiro n'abanyamakuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Richard Sezibera, agaragaza ko umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu uhagaze neza ariko ko hari ikirimo gukorwa aho bitameze neza.

Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ugushyingo 2018.

Muri iki kiganiro, Minisitiri Sezibera yavuze ko umubano w’u Rwanda n’Afurika y’Epfo utaraganirwaho.

Avuga ko abakuru b’ibihugu byombi basabye ko abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bazahura bakaganira ku mubano w’ibi bihugu, akagaragaza ko atarahura na mugenzi we w’Afurika y’Epfo.

Dr. Sezibera yagarutse ku mubano w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, asobanura ko umubano uhagaze neza ndetse anifuriza abaturage b’iki gihugu kuzagira amatora meza.

Ati “Umubano wacu uhagaze neza. Turifuza ko abaturage ba Kongo bagira amatora meza kandi twifuza gukomeza kugirana umubano mwiza na Leta bazashyiraho.”

Minisitiri Sezibera yagarutse ku nama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) u Rwanda ruzakira mu 2020, ko imyiteguro irimo kugenda neza, agasaba Abanyarwanda kuzagaraza umuco basanganywe wo kwakira abashyitsi.

Ati “U Rwanda rwiteguye kwakira inama ya CHOGAM. Imyiteguro irimo iragenda neza kandi izakomeza igende neza. Icya ngombwa ni uko Abanyarwanda twakomeza wa muco tukakira abashyitsi, tukazafatanya tukagira wa muco wo kwakira neza abashyitsi batugana.”

Minisitiri w’Ububanyi nAmahanga nUbutwererane Dr Richard Sezibera mu kiganiro n’abanyamakuru

Yanagarutse kandi ku mishinga yadindiye iri mu muhora wa ruguru ariko akagaragaza ko hari imishinga myinshi u Rwanda rwifuza ko yakwihutishwa kandi n’ibindi bihugu bigakomeza kugira ubushake bwo kwihutisha iyo mishinga. Minisitiri Sezibera ashimangira ko imishinga yo mu muhora wo hagati irimo igenda neza, agashimangira ko u Rwanda rwifuza ko yakwihuta.

Ku kibazo k’iyi mishinga yadindiye, akomeza avuga ko bisaba Abanyarwanda gukora cyane akaba ari na yo mpamvu hashyizwe imbaraga mu bikorerwa mu Rwanda. Ati “Biradusaba gukora ibyo dushoboye kuko ni yo mpamvu twashyize ingufu muri Made in Rwanda kuko ni byo dushoboye. Ibyo dushoboye rero tubishyiremo imbaraga.”

Dr. Sezibera Richard, ni ubwa mbere agiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuva yagirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Ni umwanya yagiyeho asimbuye Louise Mushikiwabo watorewe kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.