Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Minisitiri Nyirasafari yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Yanditswe na UWERA MARIE CLAIRE

Ku ya Jan 26, 2018

Mu ruzinduko Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagiriye mu kigo cya SOS Children Village yibukije ababyeyi kubahiriza inshingano zo kurerera abana mu miryango ndetse no kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yasabye abana kwirinda imico mibi. Yagize ati “Mukomereze aho mutinyuke, bana b’abakobwa mufatanyije n’abahungu, mbasabe kugira imyitwarire myiza mwirinda ibiyobyabwenge no kwishora mu mibonano mpuzabitsina, muharanira kugira imyitwarire myiza no guharanira kwigira kugira ngo muzavemo u Rwanda rwejo heza.

Urubyiruko rwiga mu ishuri ryisumbuye ry’imyuga rya SOS bavuze ko biteguye gukora bakiteza imbere birinda ibiyobyabwenge.

Isimbi Uwera Vanessa abinyujije mu mvugo yagize ati “Ndi umukobwa ufite intego, kudakoresha ibiyobyabwenge ntibivuga ko ntari mwiza, umukobwa ukora cyane, reka dufatane urunana twubaka isi nziza.”

Dr John Nyombayire ukuriye inama y’ubuyobozi SOS yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe bafite, yagize ati “Mugira Imana kuba mufite imiryango n’inzira zo kurererwamo, mu gihugu gitemba amata n’ubuki gifite intego kandi twifuza ko mwazayikomeza. Ni mwebwe mugomba gukora uko mushoboye kugira ngo tubyaze umusaruro ibyo dufite mu bwumvikane n’umucyo.”

Teta Claudine umwe mu bana barerewe muri SOS avuga ko amahirwe babonye  yo kwiga biteguye kuyabyaza umusaruro barangije kwiga Kaminuza ku buryo uburere n’ubumenyi bahawe biteguye kubikoresha mu bikorwa bibateza imbere.

SOS ni umuryango ugizwe n’ababyeyi n’abana, bari mu miryango ingana na 15. Bimwe mu bikorwa byasuwe harimo aho abana b’inshuke barererwa, ibikorwa by’ababyeyi n’ishuri ry’isumbuye ry’imyuga (Technical High School). Abanyamuryango ba SOS bavuga ko yabafashije kwiteza imbere. Nyabitorwa Petronila yagize ati “Batugeneye amahugurwa, ndangiza naguze imashini mu mafaranga nizigamye ubu ndi ku isoko ry’umurimo ndakora, ubu nshobora kubeshaho abana bange kandi umugabo wange yarapfuye.”

Kugeza ubu SOS ikorera muri Kigali, Nyamagabe, Gicumbi na Kayonza, ifasha abana batagira imiryango kubera ibibazo bitandukanye ndetse bakabafasha gutegura ejo hazaza habo.

Imibare y’abana bitabwaho muri rusange ni 220 i Kigali, 181 muri Nyamagabe, 194 muri Gicumbi na 65 muri Kayonza muri bo harimo abasubijwe mu miryango harimo 63 muri Kigali, 66  Nyamagabe, 71 Gicumbi na 55 Kayonza.

Muri gahunda yo kurerera abana mu miryango, Minisitiri Nyirasafari yakomeje yibutsa ababyeyi kubahiriza inshingano yo kurerera abana mu miryango ko ari ingenzi. Ati “Umwana arererwa mu muryango ariko iyo habaye ingorane zituma umubyeyi atakiriho  hari imiryango ibitaho kuko nta bwo twifuza kugira ibigo byinshi by’imfubyi kandi turashima ko  hari abana batangiye gusubira mu miryango.”