Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Minisitiri Nyirasafari asaba ko umuryango waba igicumbi cy’umuco w’ubutwari

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Feb 2, 2018

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Espérance, arahamagarira ababyeyi gutoza abana indangagaciro nziza n’umuco w’ubutwari kuva bakiri bato no guharanira ko Umuryango uba igicumbi cy’umuco w’ubutwari.

Minisitiri w’uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance ( Foto Imvaho Nshya)

Ni mu gihe ejo hashize u Rwanda rwizihije umunsi w’Intwari z’Igihugu wizihizwa ku itariki ya 1 Gashyantare buri mwaka. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dukomeze ubutwari twubake u Rwada twifuza”.

Minisitiri w’umuryango yibutsa  ko imico myiza abana bayigira mu miryango, ingeso mbi nazo bikaba uko. Ni muri urwo rwego akangurira ababyeyi guha abana babo uburere bwiza, kubereka ingero nziza mu myitwarire n’imigirire no kubatoza umuco w’ubutwari bakiri bato.

Yagize ati “Niba uri umusinzi cyangwa udakunda umurimo, abagukomokaho nabo bazamera batyo. Twe turabyina tuvamo, tugomba rero kuzirikana ko nituva kuri iyi si tugomba kuzasiga abana beza, urubyiruko ruzima rugomba kudusimbura”.

Minisitiri Nyirasafari kandi yasabye urubyiruko kwirinda ingeso mbi zibangiriza ubuzima zikangiza ahazaza habo heza, cyane cyane ibiyobyabwenge, no kwishora mu mibonano mpuzabitsina imburagihe.

Yarukanguriye kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, kandi bagaharanira kuba intwari.