Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Minisitiri Munyeshyaka yagaragarije RCA ko hari ibikwiye kongerwamo imbaraga

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya May 25, 2018

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent arasaba Ikigo k’Igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative (RCA) gushyira imbaraga mu bikorwa bimwe na bimwe gifite mu nshingano ku isonga hakabamo gukurikirana no kunoza imikorere n’imiyoborere y’amakoperative.

Minisitiri wa MINICOM Munyeshyaka Vincent ubanza iburyo akurikiwe n’umuyobozi wa RCA Dr Harerimana J Bosco n’umuyobozi ucyuye igihe Nzakunda Joseph mu muhango wo guhererekanya ububasha (Foto James)

Ibyo byagarutsweho mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi mushya w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe amakoperative n’ucyuye igihe kuri uwo mwanya wabaye ku wa 23 Gicurasi 2018.

Nkuko Munyeshyaka yabigarutseho muri uwo muhango w’ihererekanyabubasha, yasabye ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu cy’Amakoperative (RCA) gukurikirana no kunoza imikorere n’imiyoborere y’amakoperative.

Icya kabiri yagarutseho ni uko RCA igomba gukora ku buryo hanozwa imicungire y’umutungo w’abanyamuryango batandukanye bari mu makoperative. Agira ati: “Ibibazo bivukamo byose bigomba gukemurirwa igihe byaba ari ibibazo biboneka mu gucunga umutungo, ni zo nshingano zanyu mugomba kwegera amakoperative, ibibazo bikaganirwaho bigakemuka. Nta bwo dushaka banki z’ibibazo, aho umuntu aza bakavuga ngo mu makoperative harimo ibibazo ibi n’ibi, icyo dushaka ni uko ibibazo byagiye bivuka bikemurirwa igihe”.

Munyeshyaka anasaba RCA kuvugurura imikorere igendera ku ikoranabuhanga kandi ryihuta kugira ngo serivisi zisabwa zihute, nubwo hari ibyatangiye ariko agasanga ari ngombwa ko koperative ikorera kure ikaba ishaka icyangombwa itagombye kuza kugifatira i Kigali.

Akomeza avuga ko RCA ifite inshingano ikomeye cyane irebana no kurangiza umushinga wo gushyiraho Banki z’amakoperative (Cooperative Bank) kandi bakawushyiramo umutima kuko ingengo y’imari yawo ihari, n’ababizobereyemo bashakwa ariko bigashyirwa mu bikorwa.

Munyeshyaka asaba RCA gukorera hamwe kugira ngo babashe kuzuza neza inshingano zabo, abakozi bagashyigikira abayobozi babo hanyuma n’abayobozi bakarushaho kumva no gutega amatwi abakozi babo.

Icya gatanu kandi Minisitiri Munyeshyaka yagarutseho asaba RCA ni ukubaka uburyo buyifasha kumenya ibibazo bihari mu makoperative kugira ngo bizabafashe kubikemura.

Umuyobozi wa RCA ucyuye igihe Nzakunda Joseph atangaza ko mu gihe icyo kigo kimaze gishinzwe cyageze kuri byinshi harimo no kubaka inzego kuva ku makoperative kugera ku rugaga.

Agira ati: Hari byinshi RCA yagezeho nko gushishikariza abanyamuryango b’amakoperative bagera kuri miliyoni 2,700 bagafungura amakonti muri koperative umurenge SACCO 416 ziri mu gihugu kandi zibafashe kubitsa no kugurizanya”.

Umuyobozi mushya wa RCA Dr Harerimana Jean Bosco yashimye ikizere yagiriwe, ashima uwo asimbuye aho agejeje icyo kigo, avuga ko azanye ingamba zishoboka kugira ngo ibibazo by’imiyoborere, imicungire na serivisi bikigaragara mu makoperative bikemurwe mu buryo bwihuse bunganiwe n’itegeko na politiki bishya kugira ngo umunyamuryango wa nyuma abone inyungu muri koperative.

RCA yashyizweho mu mwaka wa 2008, kugeza ubu RCA ifite amakoperative 8 391 asanzwe harimo n’agera kuri 448 yo kubitsa no kugurizanya. Ifite kandi amatsinda 42 mu ngeri zinyuranye ikanagira ingaga 15, abanyamuryango 3 800 000 harimo abagore 1 700 000 n’abagabo 2 100 000.