Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Minisitiri Mukeshimana yasabye abakiri bato gukunda umwuga w’ubuhinzi

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya 04-08-2018 saa 07:05:00
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine ( Ifoto Imvaho Nshya)

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine arahamagarira abakiri bato gukunda umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi ngo kuko kuri ubu urimo amahirwe menshi yo gutuma batera imbere kubera ibiribwa bikenerwa umunsi ku wundi n’abantu bose atari mu Rwanda gusa ahubwo no ku Isi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine ( Ifoto Imvaho Nshya)

Ibi arabivuga mu gihe bamwe mu rubyiruko batikoza uyu mwuga ahubwo ugasanga bahugira mu kwiga amasomo amwe n’amwe atuma barangiza bamwe ntibahite babona imirimo.

Kampororo Zainabu, umwe mu rubyiruko rutuye mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, avuga ko nta makuru afite ku mwuga w’ubuhinzi ariko kubera ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi begerejwe mu murenge wabo ngo yumvise akunze uwo mwuga.

Kamari Claude, umwe mu rubyiruko rutuye mu murenge wa Gashora, na we avuga ko bahinga bakeza ariko ko atigeze atekereza kwiga  ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ariko nyuma yo kwegerezwa ishuri rikuru mpuzamahanga rizajya ryigisha ubuhinzi n’ubworozi kinyamwuga ngo yumva atazacikanwa.

Minisitiri Mukeshimana yibutsa abakiri bato ko hari amahirwe akomeye mu kwiga umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi.

Yagize ati: “Abana  bato bumva y’uko ubuhinzi ari ikintu cy’umwuga wo hasi ari ugufata  isuka ukirirwa uhangayitse si ko bikimeze. Kuri ubu   ubuhinzi dushaka si ubwo ng’ubwo, ni ubuhinzi buteye imbere. Turashaka yuko n’abana bacu bazaguma bishimiye umwuga w’ubuhinzi.”

Dr. Mukeshimana agaragaza ko kuri ubu umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi utazigera urangira kuko aho abantu bagana ibiryo bizakenerwa kurusha ibindi byose atari no mu Rwanda  gusa ahubwo ku Isi yose ngo isoko ry’ibiribwa ririyongera.

Asaba urubyiruko kwinjira muri uyu mwuga kugira ngo bazabashe guhaza isoko atari igihugu cy’u Rwanda gusa, ahubwo kuzabasha guhaza abatuye u Rwanda no gusagurira abandi batuye Isi.

 

 

Umwanditsi:

MUKAGAHIZI ROSE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.