Kigali-Rwanda

Partly sunny
21°C
 

Minisitiri Mbabazi yasabye abashinzwe iterambere ry’urubyiruko kurwegera

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Apr 29, 2018

Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary yasabye abashinzwe iterambere ry’urubyiruko kurwegera. Ibi yabigarutseho asoza umwiherero w’iminsi itatu wahuzaga inzego zinyuranye z’urubyiruko, aho yagaragaje uburyo bwo guhuza imbaraga kw’inzego zishinzwe gukemura ibibazo by’urubyiruko mu turere twose tw’igihugu.

Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, asaba inzego zishinzwe urubyiruko kurushaho kurwegera

  

Uyu mwiherero wahuzaga abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu turere na komite yo ku rwego rw’igihugu, abakozi bashinzwe urubyiruko, siporo n’umuco mu turere, n’abayobozi bashinzwe guteza imbere ishoramari no guhanga imirimo mu turere.

Bimwe mu byatumye uyu mwiherero ubaho, ngo ni ukurebera hamwe uko igenamigambi rishingiye ku guteza imbere urubyiruko ryanozwa, kunoza ikoreshwa n’amafaranga aba yagenewe uturere agamije guteza imbere urubyiruko, n’ibindi.

Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary yasabye inzego z’urubyiruko n’abashinzwe guteza imbere urubyiruko mu turere kunoza imikorere n’imikoranire, kandi bakegera urubyiruko kurusha uko byari bisanzwe kuko ngo kurumenya bituma n’ibibazo bihari babona uburyo babikemura.

Ati “Nk’abashinzwe urubyiruko turasabwa kubegera kurushaho, no kumenyana na bo kugira ngo dufatanye mu rugamba rwo kwiteza imbere n’igihugu muri rusange”.

Abitabiriye uyu mwiherero basobanuriwe ko nibamenya neza abo bashinzwe nta na kimwe kizabananira, kuko ukora ibyo akunda ahora ashaka ibisubizo, naho ukora ibyo adakunda agahora mu bibazo.

Minisitiri Mbabazi yakomeje avuga ati “Muhuze urubyiruko muyobora mu turere kandi mumenye neza uko mukorana narwo. Urubyiruko ni ejo heza h’igihugu, muhore mutekereza aho heza igihugu kigana, muharanira guhindura ubuzima bw’urubyiruko”.

Muri uyu mwiherero hagaragajwe ahakiri intege nke mu kuzuza inshingano zabo neza, ndetse n’uburyo barushaho kuzikemura kurushaho mu bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bakorera mu turere mu bikorwa bigamije guteza imbere urubyiruko.

Abitabiriye inama bose bemeranyije ko bagiye kwegera urubyiruko bakarugira inama nuko rukwiye kwiteza imbere, rugakoresha amahirwe ahari bityo rukarwanya ubushomeri.