Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Minisitiri Mbabazi yahagarariye Perezida Kagame hatangizwa YouthConnekt

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 20-10-2021 saa 20:54:26

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rose Mary Mbabazi yahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama y’Ihuriro ry’urubyiruko rw’Afurika YouthConnekt Africa 2021 iri kubera i Accra kugeza ku wa Gatanu.

Minisitiri Mbabazi ageza ijambo ku rubyiruko n’impuguke mu bucuruzi n’ishoramari bitabiriye iyo nama, yavuze ko Afurika ikize kandi inakungahaye kuba ifite urubyiruko ruzima kandi rutekereza kure.

Yashimangiye ko nubwo muri iki gihe icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu bw’Isi, hari icyizere ko urubyiruko rw’Afurika rushobora kugira uruhare mu guhanga indi mirimo myinshi mu kuzahura ubu bukungu.

Mu gutangiza iyi nama ibaye ku nshuro ya kane, urubyiruko rwibukijwe ko rudakwiye kumva ko ari rwo kibazo Afurika ifite ahubwo rukazirikana ko ari rwo gisubizo kuko umugabane uhanze amaso abakiri bato bashobora guhuza iterambere n’ikoranabuhanga rigezweho mu gukemura ibibazo by’ingorabahizi byawibasiye mu binyejana byinshi byahise.

Urubyiruko rwagaragarijwe amahirwe yuzuye muri Afurika runibutswa ko uyu ari wo mwanya mwiza wo guhanga imirimo n’udushya bishingiye ku guhanahana amakuru no gusangira ubunararibonye kuko ari byo bizatuma ubukungu bw’Afurika burushaho gukomera binyuze mu gukora no guteza imbere ibicuruzwa by’imbere ku mugabane ku buryo bakwihaza bakanasagurira amasoko.

Atangiza ku mugagararo inama, Visi Perezida wa Ghana Dr. Mahamudu Bawumia, yavuze ko urubyiruko rw’Afurika rwinshi rukennye kandi umugabane ukize, agasanga ruramutse ruhawe ibishoboka byose rushobora kugira uruhare mu iterambere ry’umugabane cyane rwihuta muri byose kandi rufata ibyemezo vuba.

Yagize ati: “Urubyiruko rugize 60% by’abantu bose badafite akazi ku mugabane, n’abashoboye kubona akazi ntabwo umushahara bahembwa ushimishije byatuma babasha kunguka ubundi bumenyi cyangwa ngo bizere umutekano w’akazi kabo, nta muntu ukwiye kutubwira ko ibura ry’akazi muri Afurika ko ari ikibazo gikomeye gishobora guteza ibibazo.”

Minisitiri Rose Mary Mbabazi we yagize ati “Afurika irakungahaye mu ngeri nyinshi, ariko aho ikungahaye cyane ni mu bakiri bato, urubyiruko rw’Afurika rufite amahirwe, imbaraga, ubumenyi, impano, ndetse no gufata iya mbere mu guhindura uyu mugabane.”

Yakomeje ashimangira ko mu gihe urubyiruko kuri ubu rufite ubumenyi bwisumbuye ugereranyije no mu bihe byashize,rukaba ruhujwe n’ikoranabuhanga cyane ndetse rufunguriwe amarembo y’amahirwe atandukanye, na rwo rukwiye kuzirikana ko rugomba kuyobora Afurika ku rundi rwego rw’terambere binyuze mu guhanga udushya, kwihangira imirimo ndetse n’ubufatanye.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika Dr Patrice Motsepe, yagaragaje ko uyu munsi urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 25 ari miliyoni 280 kuri uyu mugabane w’Afurika, aho ruzaba rungana na miliyoni 400 mu mwaka wa 2030, agaragaza ko urubyiruko rukwiye gutangira gushaka ejo habo heza.

Inama ya YouthConnekt Africa ifite intego yo guhuza, kugera ku rubyiruko rugera kuri miliyoni 226 rwo muri Afurika no kurufasha kugera ku isoko no kumenya amakuru ku mahirwe bafite mu Isoko Rusange ry’Afurika, ryashyiriweho umukono mu Rwanda aho ryitezweho kuzamura ubucuruzi hagati y’Afurika busanzwe buri kuri 16% bukazikuba 2 muri 2035.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Afurika Irenze Imfashanyo: Gutegurira Urubyiruko Kuzisanga mu Bukungu bwa nyuma ya COVID n’amahirwe ya AfCFTA.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.