Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Minisitiri Mbabazi: Iminsi mikuru si iminsi ya nyuma y’ubuzima, mwitonde 

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 24-12-2018 saa 13:26:18
Minisitiri w'Urubyiruko Mbabazi Rosemary, agira inama urubyiruko kwishima mu minsi mikuru batajya mu bibangiriza ubuzima (Foto James R)

Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, yibukije urubyiruko ko nubwo iminsi mikuru ari iminsi yo kwishima ariko bakwiye kwishimisha bari maso.

Avuga ko mu kwihiza Noheli n’Ubunani, abantu bakwiye kubanza gutekereza ku cyo bagiye gukora cyose kugira ngo birinde ingaruka zaza nyuma.

Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, Minisitiri Mbabazi yavuze ko usibye n’urubyiruko n’abandi bantu bakwiye kumenya ko iminsi mikuru atari iminsi ya nyuma y’ubuzima bakwiye kuyishimamo neza.

Yagize ati “Iminsi mikuru koko ni iminsi yo kwishima, iminsi yo kuba turi kumwe n’imiryango tukishima tukanezerwa, dusoza umwaka dutaha undi. Ariko na none urubyiruko turarusaba ko ruba maso; iminsi mikuru nta bwo ivuze ko iminsi yo kubaho irangiye ahubwo iminsi igihari yo kubaho kandi myinshi ariko usanga urubyiruko akenshi bishora mu nzoga nyinshi cyangwa kwinezeza bigashobora kwangiza ubuzima bwabo no kwishora mu ngeso mbi, no kunywa ibishobora kubangiriza ubuzima.

Hari ubwo urubyiruko runezerwa rukibagirwa ko n’ejo hahari. Ibyo tubasaba ni ukuba maso, bakanezerwa ariko bagira amahitamo meza, icyo agiye gukora cyose akabanza akagitekerezaho umwanya, akavuga ati icyo ndi bukore, icyo ngiye kujya gukora nonaha kiramarira iki ejo, ntiturebe nonaha gusa turebe n’ejo.”

Mbabazi yakomeje avuga ko akenshi usanga urubyiruko rukunda kwinezeza ahantu hashyushye nko mu bitaramo, mu birori n’ahandi bahuriye n’abavandimwe n’inshuti ariko nyuma ugasanga bibese abandi bakajya mu byabo bonyine bivamo n’ingeso zimwe na zimwe zibakururira ibishuko.

Ati “Abakunda kwinezeza, baba bashaka ahantu hashyushye, bari kumwe n’inshuti n’abavandimwe; hari ubwo babikora amanywa ava bari kumwe n’ababyeyi n’abavandimwe ariko hari n’ubwo amasaha arenga na bo bakajya mu byabo bonyine. Bakajya mu bitaramo, si bibi ariko iyo na none bidafite gahunda, bidafite amahitamo mazima hari ubwo bibabera intandaro yo kwangirika.

Abandi bashobora kujya mu tubyiniro, abandi mu tubari ariko bikwiye ko ibintu byose abantu bakora bakwiye kuba babikorana ubwenge n’ubushishozi. Si n’urubyiruko rwonyine, n’abakuru babijyamo mu kwinezeza, kwishimira umwaka urangiye ariko byose bikeneye kuba bijyana n’umutimanama.”

Minisitiri Mbabazi Rosemary yaboneyeho kwifuriza urubyiruko n’abandi bose umwaka mwiza ukazababera uw’imigisha, amahoro no kugera ku iterambere.

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali baganiriye n’Imvaho Nshya, ntibanyuranya n’ibyo Minisiritiri Mbabazi avuga, ko hari aho usanga nyuma y’umunsi mukuru hari abaraye mu tubari abandi basinze ku manywa bigatanga isura mbi mu bakibyiruka.

Migambi Silve, wo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro ati “Njya mbibona nka nyuma ya Noheli ugasanga umusore yasinze, ntazi aho ava, ntazi aho yaraye kandi wamwitegereza ukabona yari kuba azi ubwenge.”

Mukantwari Joseline ati “Urubyiruko rusigaye rukunda inzoga nk’abantu bakuru. Kandi barazinywa ntibagire igaruriro, byaba byiza nk’utubari batemereye urubyiruko kujya kunywa ngo barinde basindiramo ngo ni iminsi mikuru.”

Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary, agira inama urubyiruko kwishima mu minsi mikuru batajya mu bibangiriza ubuzima (Foto James R)

Iminsi mikuru isoza umwaka, ya Noheii n’Ubunani yizihizwa n’abantu batandukanye mu buryo butandukanye bitewe n’ubushobozi buhari, gusa bamwe bahuriza ku kuba bikwiye ko ari iminsi yo kwishimira ko umwaka urangiye no gufata ingamba z’umwaka mushya batangiye mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.