Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Minisitiri Kamayirese yaburiye insengero n’amashuri bitagira imirindankuba

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 03-03-2019 saa 16:35:38
Minisitiri w'Ibikorwa by’Ubutabazi Eng. Kamayirese Germaine

Minisitiri Ushinzwe Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi Eng. Kamayirese Germaine arasaba ko ahantu hahurira abantu benshi nko mu nsengero cyangwa mu bigo by’amashuri hashyirwaho imirindankuba kugira ngo hakumirwe ibyago bishobora guterwa n’imvura y’itumba izaba irimo inkuba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Kamayirese yavuze ko ari ingenzi kubikumira cyangwa kugabanya ingaruka zaterwa n’inkuba rimwe na rimwe ubuzima bw’abaturage bugatakara.

Yagize ati: “Bitewe n’imvura y’itumba idasanzwe ishobora kuza nk’uko byagaragajwe na Meteo Rwanda hari ingamba zihutirwa zikwiye gufatwa n’abaturage ndetse n’abantu bari mu Rwanda hose kugira ngo tugabanye izo ngaruka.”

Akomeza agira ati: “Ku bijyanye n’amashuri, insengero n’ahandi hantu hahurira abantu benshi turabasaba ko bagomba gusuzuma uko byubatswe harindwa gukoreshwa amashuri bigaragara ko ashaje cyane, gushyiraho imirindankuba ku nyubako ahantu hahurira abantu benshi.”

Si ibyo gusa no mu bijyanye n’amashanyarazi, basaba abaturage guhindura insinga zabo zishaje, kandi bakabwira ikigo k’igihugu gishinzwe ingufu ahari imiyoboro ishaje, ikenewe gusimburwa hagakumirwa ibiza byaterwa n’amashanyarazi.

Gukomeza gutunganya inzira zinyurwamo n’insinga z’amashanyarazi hatemwa ibiti bibangamira izo nsinga z’amashanyarazi, hakurwa ibyari by’inyoni mu mapiloni agiye atandukanye”.

Abaturage basabwa kwirinda gukandagira mu mazi mu gihe haguyemo urusinga.

Yagize ati: “Inzu yawe ishobora guterwa n’amazi, akagera hafi y’ibikoresho by’amashanyarazi turasaba abaturage kudakandagira muri ayo mazi kugira ngo bitabica ahubwo bagahamagara nimero ya 3535 kugira ngo basabe ababishinzwe kuyazimya.”

Mu zindi ngamba mu kwirinda inkuba, ati “Turashishikariza abantu bose gushyira imirindankuba ku nyubako cyane cyane ahahurira abantu benshi. Kugura ibikoresho byifashishwa mu kugenzura ikoreshwa ry’amashanyarazi. Kwirinda kwegera amadirishya ariho ibyuma, inzugi n’imiryango bikozwe mu byuma, amatiyo y’amazi akozwe mu byuma n’ibindi bikoresho byose bikozwe mu byuma mu gihe dufite imvura irimo inkuba.”

Mu bindi abantu basabwa kudakoresha ibintu byose bikoresha amashanyarazi mu gihe utizeye neza ko inyubako urimo ifite imirindankuba.

Kwihutira kujya kugama mu nzu igihe hariho imvura yiganjemo imirabyo n’imihindo y’inkuba, kwirinda kuba ahantu hahanamye mu mpinga z’imisozi igihe hari inkuba, kwirinda kugama munsi y’ibiti birebire kandi biri ahantu ha honyine kuko bikurura inkuba.

Kwirinda kugama ahegereye iminara y’itumanaho itariho imirindankuba.

Kwirinda kuba muri metero 30 z’uruzitiro rukozwe mu byuma kuko na byo bikurura inkuba.

Kwirinda kujya mu nkengero z’ishyamba mu gihe inkuba zitangiye gukubita.

Kuva mu mazi iyo imvura irimo kugwa by’umwihariko ku bantu barimo koga mu nzuzi, mu biyaga ndetse no muri za pisine.

Kwirinda kugamana mu ntoki ibyuma no kwirinda guheka ikintu icyo ari cyo cyose gifite akuma gasongoye kareba hejuru

Kwirinda kugenda mu binyabiziga by’amagare cyangwa ipikipiki mu gihe harimo hagwa imvura irimo inkuba.

Kwirinda kujya kureka mu gihe imvura irimo kugwa irimo inkuba.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi Eng. Kamayirese Germaine

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.