Minisitiri Gatabazi yavuze ku mibereho y’abimuwe bagatuzwa mu Busanza

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 29-04-2021 saa 15:42:56
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagaragaje ko imibereho y'abatujwe mu Busanza imeze neza

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ku mibereho y’abaturage batujwe mu Busanza bimuwe Kangondo na Kibiraro. Asobanura ko iyo ugiye guca akajagari, utagomba kugaca uteza akandi kajagari.

Ibi yabigarutseho mu nama yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 29 Mata 2021. Inama ibaye nyuma y’uruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye mu turere tugize umujyi wa Kigali ku munsi w’ejo ku wa Gatatu.

Minisitiri Gatabazi avuga ko kuzana abaturage hamwe ukabubakira mu Busanza nkuko yabonye bimeze, ari umurongo mwiza.

Yagize ati: “Kuzana abaturage hamwe ukabubakira mu Busanza nkuko nabibonye bimeze, ni umurongo mwiza utuma ba baturage begerana, ukabaha serivisi za ngombwa, amashanyarazi, amazi, ishuri, ivuriro, ukabaha isoko ndetse hakajya n’ibikorwa bibateza imbere”.

Yongeraho ko bashobora kwibumbira mu makoperative, Umujyi wa Kigali ukabatera inkunga bagakora ubworozi budasaba ubutaka nk’ubworozi bw’inkoko n’ibindi byatuma babona amafaranga bagatera imbere.

Minisitiri Gatabazi yagize ati: “Nasanze bameze neza, tukaba tunasaba n’abandi bataraza, baze vuba”.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) itangaza ko uko abaturage bagenda batura hamwe, umujyi ukazamura ubushobozi bw’aho abaturage batuye, n’uhacururiza ngo abona amafaranga kuko ngo acuruza ku bantu bari hamwe.

Inzu zatujwemo abimuwe Kangondo ziratanga ikizere ku mibereho y’abazitujwemo (Foto Interineti)

Asaba abayobozi b’Inzego z’ibanze ko mbere yo kujya kwimura abaturage, bagomba gutekereza uko bajya bimura abaturage bakabatuza hamwe kandi mu mazu agezweho y’igihe kirekire.

Minisitiri Gatabazi yijeje ko Meya w’Umujyi wa Kigali ku wa Gatanu azajya kubaha ibyangombwa by’inzu zabo n’ibyangombwa bya burundu.

Akomeza agira ati: “Inzu zabo bashobora kuzitangaho ingwate muri banki bakabona igishoro, bagacuruza. Serivisi za VUP n’izindi zizabegerezwa binjize amafaranga bakore ubucuruzi.

Kubaka hariya bari mu Busanza biratanga akazi ku bantu barenga 1000, abana babo barimo gukora bakinjiza amafaranga, ubwo ni ubuzima kandi n’abahari bafite ubushobozi bwo kujya gushaka akazi hirya no hino”.

Ubuyobozi bwemeye ko abatuye mu Busanza babazanira bisi zihakatira zikajya zibafasha kujya mu mujyi bityo bakajya gushaka indi mibereho.

Mu minsi 15 abatujwe mu Busanza bimuwe Kangondo na Kibiraro, bazaba bubakiwe isoko ry’igihe gito nyuma hubakwe isoko rirambye kandi begerezwe SACCO, Banki na VUP zizabafasha kubona inguzanyo bityo ngo abantu batere imbere nkuko MINALOC yabitangaje.

Umujyi wa Kigali wakunze kugaragaza ko abaturage ibihumbi 640 ari bo batuye mu manegeka, kuyabavanamo bikaba bisaba kubikora buhoro buhoro cyane ko bisaba imbaraga nyinshi.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.