Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi b’Inzego z’ibanze kurangwa n’urukundo

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 23-11-2021 saa 15:45:03
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abayobozi b’Inzego z’ibanze baherutse gutorwa bari mu mahugurwa mu Karere ka Rwamagana kuba abayobozi barangwa n’ urukundo.

Yagize ati: “Turifuza ko muba abayobozi bafite urukundo; urukundo rwubaka icyizere, na cyo kikubaka ubufatanye, ubufatanye bugafasha kugera ku ntego”.

Aya mahugurwa azamara icyumweru yatangiye uyu munsi ku wa 23 Ugushyingo2021, mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari, yitabiriwe n’abagera kuri 500; barimo  abagize Komite Nyobozi  na Komite z’Inama Nyajyanama z’uturere twose  tw’Igihugu n’Umujyi wa Kigali n’abayobozi b’Intara bose.

Abayobozi baherutse gutorwa batangiye amahugurwa

Minisitiri Gatabazi yakomeje agira ati: “ Intego y’imiyoborere tugenderaho ni  ugushyira umuturage ku isonga kugira ngo tubashe kumuteza imbere. Twahuriye hano mu mahugurwa kugira ngo mubashe kumva neza inshingano mwatorewe”.

Yashimiye aba bayobozi  ko batowe, ababwira ko n’Ubuyobozi bw’Igihugu bubashyigikiye kandi buzabafasha kuzuza inshingano zabo.

Ati: “Tubashimiye icyizere mwagiriwe n’abaturage kandi natwe tuzakora ibishoboka byose kugira ngo babone ko batoye abayobozi bashoboye. Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu na bwo bubafitiye icyizere kandi bwiteguye kubafasha mu nshingano zanyu”.

 Minisitiri Gatabazi yavuze ko amahugurwa agamije gufasha  abayobozi kugira  amakuru amwe ku miyoborere y’Igihugu, kuri gahunda Perezida wa Repubulika yagiranye n’abaturage kandi babashe gusobanukirwa bimwe batari basobanukiwe.

Ati: “Umuntu ashobora kuba yarize afite amashuri ahagije ariko hari ibyo asabwa kumenya nk’Umuyobozi w’Akarere nk’Umuyobozi wa Njyanama, imiyoborere twifuza ni iyihe mu Gihugu cyacu, ibibazo bagomba kwibandaho ni ibihe mu kazi kabo bagiye gutangira, ni iyihe myitwarire bagomba kuba bafite mu buzima bwabo, ni ibihe bakwiye kwirinda, bakwiye kwitwararika, ni ibihe bibazo biri mu baturage bakwiye gushyira imbere nibaramuka batangiye inshingano zabo? Ibyo byose bagomba kuzabiganira muri aya mahugurwa”.  

Muri aya mahugurwa bazigishwa ibijyanye n’imiyoborere, gukora raporo zangombwa, bazagira n’umwanya wo gutarama no kwidagadura kugira ngo bahuze bajye mu njyana imwe, bahuze ingendo ku buryo bizabafasha gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Abahugurwa na bo bavuga ko bagiye kunguka ubumenyi ku miyoborere  n’ibindi bizabafasha gushyira mu bikorwa inshingano batorewe.

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.