Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Minisitiri Busingye yijeje ubuvugizi Urwego rw’Ubugenzacyaha

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 07-06-2018 saa 07:32:37
Minisitiri w'Ubutabera Busingye Johnston uwa kabiri imbere mu bicaye uhereye iburyo, Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col Ruhunga Jeannot n'abandi bayobozi ba RIB (Foto RIB)

Nyuma y’amezi abiri Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rushyizweho, Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnson, ku gicamunsi cyo ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu yasuye uru rwego agaragarizwa imbogamizi rufite arwizeza ubuvugizi.

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston uwa kabiri imbere mu bicaye uhereye iburyo, Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col Ruhunga Jeannot n’abandi bayobozi ba RIB (Foto RIB)

Minisitiri Busingye asobanura ko uruzinduko yagiriye ku biro bikuru by’uru rwego ruherereye mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yari agamije kureba uko rumaze kwiyegeranya, uko rukora imirimo yarwo, ibibazo ruhura na byo no kubiganiraho ndetse no kurebera hamwe uko hafatwa ingamba zo kubikemura.

Akomeza avuga ko RIB ari urwego rwubakiye ahantu hashimishije kuko rwubakiye aho ibikorwa rushinzwe byari bigeze bikorerwa mu rwego rwa Polisi. Ati “Ni urwego rwatangiriye ku rwego rwiza, rwahise rubona abakozi, nta bwo ari bose ariko rwabonye abakozi benshi bashoboka, bashobora gutangirira imirimo yabo mu gihugu aho bagomba kuba bakorera, rwahise kandi rutangira gukorana n’abantu bazi icyo bakora. Birumvikana ko ubushobozi butajya bugera ku 100%, buri gihe umuntu areba inyongera umuntu yakongeraho kandi murabona ko bakora akazi kabo neza”.

Minisitiri Busingye avuga ko yasanze hari imbogamizi RIB ifite ariko zikaba ari imbogamizi umuntu yavuga ko zidasanzwe. Ati “Imbogamizi bafite nta bwo ari imbogamizi zidasanzwe, ahubwo ahantu bari nta bwo hahagije, mwabonye ko hano hari ibiro bitarenga 50 kandi bafite abakozi benshi bakeneye ibiro 90. Twababwiye ko tuza gufatanya n’izindi nzego kugira ngo turebe ko twabona ahandi bakwagurira ibikorwa byabo”.

Ashimangira ko ibyatuma inshingano bafite zigenda nabi bigiye gukurikiranirwa hafi. Avuga ko indi mbogamizi yasanze aho uru rwego rukorera ari irebana n’abakozi. Ati “Kuva aho bimukiye bafite abakozi benshi bamwe batijwe, abandi bimuwe. Kuri abo batijwe tugomba gukora ku buryo abatijwe bazamurirwa ubushobozi bagakomeza mu kazi cyangwa basubizwa aho bavuye bagasimbuzwa abandi”.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, Col. Ruhunga Jeannot, asobanura ko uru rwego rumaze amezi abiri rutangiye, agashima ko rwatangiriye mu nyubako nziza. Ati “Kuva twatangira gukora, twabonye ibiro bishya kugira ngo dukore. Kuba ari urwego rugitangira rugakorera mu nzu nk’iyi, ni ibintu bishimishije tunashimira ubuyobozi bw’igihugu. Uyu munsi twari twatumiye Minisitiri kugira ngo tuganire, tubonereho no kumubwira imbogamizi tubona ko yadukoreramo ubuvugizi”.

Agaragaza ko imbogamizi urwego ayoboye ruhura na yo ari iy’ibiro bidahagije kuko rukeneye ahantu hanini hisanzuye. Ati “Dukeneye ibiro byinshi by’abagenzacyaha kuko bakorera mu biro bidahagije bigatuma batisanzura. Ariko nkuko Minisitiri yabivuze, ubuvugizi burahari kandi n’inzego zifite ubushake kugira ngo imikorere yacu ibe myiza”.

 

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.